Babiri bari inkingi ya mwamba muri filime “Umuturanyi” bayisezeyemo

2,290

Uwimpundu Sandrine [Rufonsina] na Rurangirwa Ben [Beni] basezeye muri filime Umuturanyi ya Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonge] bari bamazemo hafi imyaka ine.

Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 2 Nzeri 2024 yabanje kunyura mu itsinda rya WhatsApp rihuriyemo abakina muri iyi filime bivugwa ko Rufonsina ari we wabanje gusezera kuri bagenzi be.

Yagize ati:“Mfashe uyu mwanya ngo nshimire buri umwe wese twabanye muri filime Umuturanyi, kuva igitangira kugeza ubu mwambereye inshuti nziza gusa, ntibikunze ko dukomezanya ku bw’impamvu zanjye bwite.

Nyuma ya Rufonsina, Beni nawe yahise asezera kuri bagenzi be.

Yagize ati:“Ni ku mpamvu zanjye bwite, mfite indi mishinga yanjye mpugiyemo ijyanye no guhugura urubyiruko ku mishinga ijyanye n’iby’ubukungu.”

Clapton Kibonge nyiri iyi filime yemeje ko aba bakinnyi bamaze gusezera, avuga ko atababuza uburenganzira bwabo ndetse yamaze gushaka abandi babasimbura.

Ati:“Kuba umukinnyi yava mu mushinga wa filime ni ibintu bisanzwe iyo ikomeje irakomeza kuko ntituba twarasinye amasezerano ya burundu natwe hari izo twagiye tuvamo abandi bagakomeza, buriya nk’iyo umuntu afite akazi kenshi uramubohora cyangwa atishimiye umushahara uramubohora.”

Clapton Kibonge yahakanye amakuru avuga ko hasezeye abakinnyi batanu, yemeza ko ibice by’iyi filime bizakomeza gukorwa ndetse hari n’abandi bakinnyi bashya ari kongeramo.

Filime Umuturanyi ni imwe mu z’uruhererekane zazamuye benshi mu bakinnyi ba filime mu Rwanda barimo, Rusine Patrick, Umutoniwase Nadia ukina yitwa (Muganga), Minge Ronnie benshi bazi ku mazina Musebeyi, Harerimana IsHaq (Papa Idy), Nkurikinya Charles (Geoffrey), Irangaje Loxane (Keza) n’abandi.

Comments are closed.