Baltasar wasambanyije abagore barenga 400 barimo mushiki wa Perezida yirukanwe ku kazi

1,945

Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinée-Équatoriale yirukanye ku mirimo Baltasar Ebang Engonga wari umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe iperereza ku mikoreshereze y’imari muri iki gihugu.

Uyu mugabo yirukanwe nyuma y’amashusho ye yagiye ku karubanda amugaragaza yiha akabyizi n’abagore barenga 400.

Ni abagore biganjemo ab’abayobozi bakomeye muri Guinée, kugeza kuri mushiki wa Perezida.

Iteka rya Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo ryasohotse kuri uyu wa Gatanu rivuga ko Baltasar yirukanwe azira “ibitemewe n’amategeko n’imyitwarire mibi”.

Imyitwarire uyu mugabo aheruka kugaragaza yatumye Guverinoma y’iki gihugu mu minsi ishize ishyirwaho amabwiriza y’uko umuyobozi uzajya afatwa asambanira mu biro azajya ahabwa ibihano bikakaye, birimo kwirukanwa burundu.

Comments are closed.