Bamwe mu bakinnyi ba Manchester United barasaba ko Cristiano Ronaldo yirukanwa bitaba ibyo bagasezera.

6,344
Cristiano Ronaldo serait déçu du niveau de Manchester United selon la  presse – La Nouvelle Tribune

Bamwe mu bakinnyi ba Manchester United barasaba ko Cristiano Ronaldo yakwirukanwa bitaba ibyo bo ubwabo bagasezera muri iyo kipe imaze igihe ititwara neza.

Biravugwa ko mu ikipe ya Manchester United umwuka utari mwiza mu bakinnyi ndetse ko bishobora kuba bimaze gufata indi ntera ku buryo hari umubare utari muto w’abakinnyi bakomeje gusaba ubuyobozi bw’ikipe yabo ko bwava ku izima bugasezerera umukinnyi Cristiano Ronaldo ndetse ko bitaba ibyo bo ubwabo biteze gusezera muri iyo kipe imaze igihe ititwara neza na gato mu mikino imaze iminsi ikina.

Amakuru y’uko hari abashaka ko mugenzi wabo yirukanwa yatangiye kujya hanze mu mindi ya vuba ubwo Manchester United yatsindwaga na wolves igitego kimwe.

Umunyamakuru wa Thesun ariko wanze gushyira hanze amazina y’umukinnyi wabimubwiye yagize ati:”Umwuka si mwiza na gato mu ikipe y’ibigwi nka Manchester, hari abakinnyi bagambanira Cristiano Ronaldo ku buryo bamaze kwishyira hamwe bakaba bashaka gusaba ubuyobozi bw’ikipe yabo kwirukana uwo munyabigwi bitaba ibyo bo ubwabo biteguye gusezera”

Ikindi kinyamakuru cyavuze ko abo bakinnyi kuri ubu bagera kuri 11 harimo Harry Maguire, Edison Cavani na Mason Greenwood

Manchester United team news: Harry Maguire set to miss Wolves test - Man  United News And Transfer News | The Peoples Person

Maguire ari mu bakinnyi batifuza Cristiano mu ikipe ya Manchester United

The post kimwe mu binyamakuru byandika inkuru z’imikino yagize iti:”Ni ibintu bisigaye bigaragarira buri muntu, abakinnyi ntibari kwizerana mu kibuga, ndetse usanga harimo akagambane ka bamwe mu bakinnyi badashaka Ronaldo, mu bisanzwe Cristiano ni umukinnyi ukunda gutsinda kandi akabiharanira, ariko ubona hari ishyari ku buryo batamuha imipira ngo atsinde mu gihe aba yipanze neza”

Ronaldo aherutse kugaruka mu ikipe ya Manchester avuye mu Butaliyani, kuva yahagera yatangiye kwitwara neza ariko muri ino minsi umusaruro we ubona udahagije ku buryo amaze iminsi adatsinda ndetse nawe ubona atari kwishimira kuba muri iyi kipe ya manchester united.

Comments are closed.