Bamwe mu bakongomani basabye perezida wabo kutitabira inama y’i Nairobi kuko ashobora kuhahurira n’akaga nk’akabaye kuri Habyarimana

5,809
Kwibuka30

Abanyekongo batari bake bavuga ko bakemanga ukuntu abayobozi bose bo muri EAC bakomeje kuruca bakarumira banga gushyigikira ibirego barega u Rwanda ko rufasha  umutwe wa M23.

Bakomeza bavuga ko  kugeza ubu batiyumvisha ukuntu Perezida wa Kenya , William Ruto atinyuka gutumira Tshiskedi i Nairobi agamije kumwicaza ku meza amwe n’abahagarariye umutwe wa M23.

Kwibuka30

Abasesenguzi baganiriye na Medicongo.net bemeza ko kuba abakuru b’ibihugu byo mu karere barifashe ku birego barega u  Rwanda ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko bose bari ku ruhande rw’u Rwanda.

 Bahereye kuri ibi, basaba Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi ko yakwanga ubutumire bwa William Ruto.

Bakomeza batanga impamvu ko mu gihe  Tshisekedi yajya muri iyi nama bishobora kumubera nk’uko Habyarimana Juvenal wayoboraga u Rwanda byemugendekeye aho yishwe avuye mu biganiro bya nyuma by’amasezerano ya Arusha yamuhuzaga na FPR Inkotanyi.

Ubwo aheruka gusura iki gihugu, Perezida wa Kenya William Ruto yasabye ko ibibazo by’umutekano muke muri iki gihugu cyane cyane M23 , bizakemukira mu biganiro ndetse ashimangira ko Ibiganiro bya Nairobi bikwiye gusubukurwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.