Bamwe mu Banyamuryango ba Rayon sport bandikiye Prezida Sadate gutumiza inama idasazwe

7,516

Kugeza ubu abashaka kweguza Sadate MUNYAKAZI ku buyobozi bw’ikipe ya Rayon sport baravuga ko bataranyurwa, baramusaba ko yategura inama idasanzwe

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 08/08/2020 bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports bandikiye Munyakazi Sadate bamusaba gutumiza inteko rusange idasanzwe, aho bavugaga ko biteganywa n’amategeko shingiro agenga umuryango wa Rayon Sports.

Bimwe mu byo abanyamuryango bagaragaza bituma hagomba kubaho inama idasanzwe, ni ukuba ikipe ya Rayon Sports iri mu bibazo biterwa no kuba yaratakaje abakinnyi bari bayifitiye akamaro, gucamo ibice abanyamuryango no guheza amwe mu matsinda y’abafana.

Aba banyamuryango banditse iyi baruwa barasaba Munyakazi Sadate gutumiza iyo nama bitarenze iminsi itanu uhereye igihe aboneye ibaruwa, bitakorwa hakaba hakurikizwa ibyo amategeko y’umuryango wa Rayon Sports ateganya, birimo kuba 1/3 cy’abanyamuryango cyatumiza inama ndetse bakanishakamo umuyobozi w’iyo nama.

Hashize iminsi itari mike mu ikipe ya Rayon Sports humvikana kutavuga rumwe hagati y’abanyamuryango b’iyi kipe ndetse n’abakunzi bayo muri rusange.

Uyu mwuka mubi waje gutuma urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwinjira muri iki kibazo, iza kwemeza ko Munyakazi Sadate ari we muyobozi w’iyi kipe wemewe n’amategeko, gusa abakunzi b’iyi kipe bakomeza kugaragaza ko batishimiye uburyo iyi kipe iyobowe.

This image has an empty alt attribute; its file name is sadate-3.jpg

Comments are closed.