Bamwe mu batwara Imodoka batari kubahiriza amabwiriza mashya yo gutwa abantu batangiye guhanwa

8,185

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ubwo amabwiriza mashya yatangiraga kubahirizwa, Leta yatangiye guhana bamwe mu bashoferi batari kubahiriza ayo mabwirizwa uko ateganijwe.

Kuri uyu wa gatanu mu rukerera nibwo Leta yatangaje amabwiriza mashya mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19, muri ayo mabwiriza mashya Leta yoroheje ndetse inategeka imirimo imwe nimwe yakongera gukora, muri iyo mirimo ingendo nazo zarakomorewe ariko hasabwa ko hakubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi mu modoka, ibyo bikaba biri mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya hagati y’abagenzi mu modoka imwe, ikintu cyatumye Leta yongera igiciro ku rugendo kubera ko imodoka zategetswe gutwara abantu bake.

Ubwo Polisi y’igihugu yakurikiranaga ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mwanzuro, umwe mu bashoferi batwara imodoka zizwi nka Twegerane mu Karere ka Muhanga yafashwe atwaye abagenzi 18 nk’ibisanzwe. Iyo modoka yafatiwe ahazwi nko mu cya kabiri, maze polisi isaba ko abarenze basohoka maze imodoka igasigaramo abantu bateganijwe na RURA. Uwo mushoferi yabwiye ikinyamakuru Kigalitoday dukesha ino nkuru ko atari abizi, yagize ati:”Jyewe nari numvise ko ibyo kugabanya abagenzi bireba amabisi na za coaster, ntabwo nari nzi ko n’izi nto bizireba. Gusa kubera ko nari ntwaye abantu bajya hamwe barimo abaganga bakorera hamwe, numvaga nta kibazo ariko ubwo ndabimenye, ndajyana bamwe ngaruke mfate abandi”. Nubwo ariko bimeze bityo, Polisi ariko yahise imuhanira icyo cyaha kuko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, inamwibutsa uko amabwiriza yo kwirinda ateye, cyane cyane arebana no gutwara abagenzi mu modoka.

Mu gihugu cyose ingendo zatangiye kuri uyu wa mbere, gusa zikaba zitemewe hagati y’intara zitandukanye ndetse bitemewe no kuva mu ntara runaka ujya mu Mujyi wa Kigali, keretse ufite uruhushya, nkuko byemejwe mu Nama y’Abaminisitiri iheruka, bikaba ari mu rwego rwo gukomeza kurwanya Coronavirus kuko igihari.

Comments are closed.