Bamwe mu bayoboke ba ADEPR bariye karungu nyuma y’aho umuzungu azamuye ibendera ry’abatinganyi mu rusengero

4,866

Itorero rya ADEPR mu Rwanda rimaze gutangaza aho rihagaze ku kibazo cy’ubutinganyi nyuma y’aho hagaragaye mu rusengero hagaragayemo umugore wazunguzaga ibendera ry’abatinganyi.

Guhera ku munsi w’ejo kuwa kane taliki ya 14 Nzeli 2023 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakomejwe gukwirakwizwa amashusho y’umugore w’umuzungukazi wazunguzaga ibendera ry’abatinganyi ubwo yari ku ruhimbi mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, nyuma y’icyo gikorwa benshi bita icy’urukozasoni ku itorero nka ADEPR ryiyita iry’umwuka, benshi bavuze bibabaje kubona abatinganyi bahabwa rugari mu rusengero nka ADEPR, ndetse bamwe batangira kwibaza niba koko itorero ADEPR ryaba rishyigikiye ubutinganyi.

Mu ijwi rya Reverand Pasteur Isayi NDAYIZEYE akaba ari nawe muvugizi w’iri torero yahumurije abayoboke b’iri torero avuga ko umurongo w’itorero ukiri wa wundi, ni ukudashyigikira ubutinganyi, yagize ati:”Rwose nibahumure, ntabwo itorero ADEPR rishyigikiye ubutinganyi, nta n’ubwo tuzigera tubishyigikira kugeza Yesu agarutse, turacyubatse ku musingi w’ijambo ry’Imana”

Pasteur Ndayizeye yakomeje avuga ko akibona uwo muzungukazi azunguza ibendera ry’abatinganyi, yamwegereye akamubwira ko ADEPR idashyigikiye ubutinganyi, ndetse ko bitemewe kuzamura iryo bendera mu rusengero, ati:”Mwabonye ko nahise mwegera njya kumwongorera, mubwira ko itorero ryacu ritemera ubutinganyi, bityo ko atagomba kongera kuzamura iryo bendera”

Nyuma gato, uyu muzungu nawe yahise asohora amashusho asaba imabazi z’igikorwa yakoreye mu rusengero.

Hari bamwe mu bakristo ba ADEPR bavuga ko itorero ryari ribizi kuva na mbere hose kuko hari akayabo abo bazungu bahaye bamwe mu bayobozi, uwitwa Mark Ndekezi yagize ati:”Sinzi niba umuvugizi koko atabizi ariko nzi neza ko babizi, hari abahawe amafaranga kandi menshi, twarinjiriwe rwose, ariko Satani azatsindwa niyo maherezo”

Hari n’abandi bahamya ko icyo gikorwa cy’ikizira cyaba cyateguwe na bamwe mu bakristo ba ADEPR batavuga rumwe n’ubuyobozi buriho bakaba aribo bamuciye mu rihumye bagategura igikorwa nk’icyo kugira ngo bajegajeze ubuyobozi bwa Pasteur Isayi Ndayizeye, hari uwagize ati:”Ndahamya neza ko umushumba mukuru atabirimo, ahubwo ni bamwe mu bamupinga babiteguye, kugira ngo bamuteranye n’abakristo”

Itorero ADEPR ni rimwe mu matorero amaze igihe kitari gito mu Rwanda ndetse rikaba rifite n’abayoboke benshi nyuma ya kiliziya gatolika, ariko iryo torero ryagiye rihura n’ibibazo byinshi birimo iby’ubuyobozi ndetse ryigeze no kuvugwamo ikibazo cy’ingengabitekerezo ya genocide.

Comments are closed.