Banki Nkuru y’u Bufaransa yarezwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

174

Ishyirahamwe ry’Imiryango iharanira ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa baburanishwa, CPCR, ryatanze ikirego kireba Banki Nkuru y’u Bufaransa, iyishinja ko itafatiriye konti za Banki Nkuru y’u Rwanda mu gihe yari yarashyiriweho ibihano na Loni byo kutemererwa kugura intwaro.

Ikirego cyatanzwe kireba iyi banki, kivuga ko yagize uruhare mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi no mu byaha byibasiye ikiremwamuntu. Ishinjwa ko yagiye yemeza ko amafaranga ya Banki Nkuru y’u Rwanda asohoka, kandi ko yakoreshwaga mu gushyigikira ibikorwa by’abakoze Jenoside.

Ikirego cyatanzwe ku wa 4 Ukuboza 2025, cyashyikirijwe ukuriye abacamanza baburanisha ibyaha byibasiye ikiremwamuntu mu butabera bw’i Paris. Kigamije kureba niba Banki Nkuru y’u Bufaransa itaranze nkana kubahiriza inshingano zayo mu gihe Loni yari yarashyiriyeho ibihano u Rwanda byo kugura intwaro ku wa 17 Gicurasi 1994.

CPCR hamwe n’abayishinze ari bo Alain Gauthier na Dafroza Mukarumongi, bavuze ko usibye kuba Banki Nkuru y’u Bufaransa itarakurikiranye konti za BNR, yemeje ko amafaranga ava kuri konti za BNR inshuro zirindwi. Ayo mafaranga angana n’ibihumbi 486 by’ama-euro hagati ya Gicurasi na Kanama 1994 mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimo kuba.

Mu bantu bari bagenewe ayo mafaranga, harimo Sosiyete yo mu Bufaransa yitwa Alcatel ishinjwa kuba ari yo yahaga itumanaho abayobozi b’u Rwanda. Ikirego kigaragaza ko Alcatel yishyuwe 435.000 Frw ku wa 5 Gicurasi 1994.

Abatangabuhamya bavuze ko ayo mafaranga yari agamije kugura telefoni zikoresha satellite, kimwe mu bikoresho by’ingenzi cyane guverinoma y’inzibacyuho yari ikeneye kugira ngo ibashe gutumanaho.

Abanyamategeko ba CPCR, Matilda Ferey na Joseph Breham, bavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itakozwe gusa n’abishe abantu bakoresheje imihoro, ahubwo ko yashobotse kubera abandi bagizi ba nabi bari bicaye mu biro byabo, bakajya bemeza amafaranga nta bushishozi.

Si iyi banki ya mbere ishinjwe uruhare muri Jenoside

Banki Nkuru y’u Bufaransa si yo ya mbere ishinjwe uruhare muri Jenoside kuko na BNP Paribas iregwa “kugira uruhare muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.”

Imvano ya byose ni amafaranga yasohoye bisabwe n’abari abayobozi mu Rwanda akishyurwa intwaro zazanywe mu Rwanda muri Kamena 1994, bikanyuranya n’umwanzuro Umuryango w’Abibumbye wari wafashe ku wa 17 Gicurasi, ukumira u Rwanda ku isoko ry’intwaro nyuma yo kubona ko hari kuba Jenoside.

Hagati muri Kamena 1994, toni 80 z’intwaro zavanwe muri Seychelles zikagera i Goma muri Zaïre ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hafi n’umupaka w’u Rwanda.

Ngo hapanzwe ingendo ebyiri z’indege mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Kamena 1994 zijya i Goma, aho ikibuga cy’indege cyagenzurwaga n’Ingabo z’Abafaransa. Ni intwaro ngo Guverinoma ya Seychelles yari yarafatiye mu bwato, muri Werurwe 1993.

Izo ntwaro ngo zavanywe i Goma zambutswa n’inzira z’umuhanda zishyikirizwa Ingabo z’u Rwanda icyo gihe (Forces Armées Rwandaises, FAR), ari na zo zakoraga Jenoside.

Impuguke ku mateka y’u Rwanda, Jacques Morel, yagize ati: “Izo ntwaro zahawe abarwanyi bagize uruhare muri Jenoside. Hari ubwicanyi bwinshi bwakoreshejwe imihoro, ariko hari n’ubwakoreshejwe imbunda. Izi ntwaro zaje ziturutse muri Seychelles zari ziganjemo imbunda za kalachnikovs AK-47.”

Nk’uko Jacques Morel yakomeje abivuga, muri izo ntwaro harimo amasasu y’imbunda nto n’inini, za grenade n’ibisasu bya mortiers, byose biza harenzwe ku mabwiriza ya Loni.

Yakomeje agira ati: “Intwaro zaguzwe muri Seychelles zahaye imbaraga Abahutu bakoraga Jenoside nk’uko iyi miryango ibivuga mu kirego cyayo. Aho ni ho haza ikibazo cy’uko BNP Paribas yagize uruhare muri jenoside.”

(Src:Umuryango.com)

Comments are closed.