Banki y’Abaturage y’u Rwanda yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

8,704

Banki y’abaturage mu Rwanda yibutse abari abakozi bayi bahitanywe na jenoside yakorewe abatutsi yo mu mwaka w’i 1994, imurika urukuta ruriho amazina yabo.(Photo Igihe.com)

Banki y’Abaturage mu Rwanda yibutse kuri uyu munsi abari abakozi bayo bakaza guhitanywa na genoside yakorewe abatutsi yo mu mwaka w’i 1994, iki gikorwa cyakorewe rimwe no gutaha urukuta rwubatse ku cyicaro gikuru cy’iyi banki mu Mujyi wa Kigali.

Uru rukuta Rwanditseho amazina y’abakozi bayo babashije kumenyekana ko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakorerega mu gihugu hose.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iyi banki, Mugisha Shema Xavier, yavuze ko uru rukuta rwashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no mu guharanira ko batazibagirana.

BPR raises unsecured loans limit, extends mortgage repayment period | The  New Times | Rwanda

Mugisha Shema Xavier yavuze ko kino gikorwa kigamije guha icyubahiro abari abakozi ba Banque populaire nyuma bagahitanwa na Genocide yakorewe abatutsi.

Ati “Nk’ibindi bigo twabuze abantu benshi, haba abakozi n’imiryango. Buri mwaka dufata umwanya wo kwibuka no guha agaciro abacu bazize jenoside. Uyu munsi hafunguwe ikimenyetso cy’urwibutso kiriho amazina y’abakozi 33 bahoze bakorera BPR Plc, ni ikimenyetso cy’ibyiringiro ku babuze ababo n’Abanyarwanda muri rusange ko abazize Jenoside bazahora bibukwa iteka.”

Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, uyu muhango witabiriwe n’abantu bake bahagarariye abandi.

Umukozi wa BPR, Nyirinkindi Donat, yatanze ubuhamya bw’inzira ikomeye yahuye nayo kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi azira uko Imana yamuremye.

Yagize ati “Ndibuka ko kuva mu 1973 twahuye n’ibibazo bikomeye kuko icyo gihe baradutwikiye, baranaduhungabanya cyane. No kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ntabwo twigeze tubona amahoro.”

Yakomeje avuga uko muri Jenoside yari agiye kwicwa we n’umuryango we Imana igakinga akaboko ariko umwana w’uruhinja yari afite agakubitwa bikabije bikaza kumuviramo ubumuga.

Ati “Ubwo muri Jenoside twagiye duhungira ahantu hatandukanye, tuza kugera ahantu bagiye kutwica ariko ntibyaba gusa bafata umwana w’uruhinja twari dufite bamukubita hasi. Ntitwahise tumenya ko yangiritse ariko amaze gukura yaje kurwara baza gusanga yaragize ikibazo cy’umugongo n’ibindi bibazo biturutse kuri uko gukubitwa hasi.”

Uhagararariye imiryango y’abari abakozi b’iyi banki bazize Jenoside, Ntabana Gaston, wari ufite mushiki we wayikoragamo, yavuze ko kubonaho izina rye byatumye yumva hari agaciro ahawe.

Ati “Ndashimira cyane BPR Plc kuba yaratekereje gushyiraho uru rukuta, nageze hariya mbonye izina rya mushiki wanjye na muramu wanjye n’izindi nshuti nari nzi numva ndishimye cyane. Ni igikorwa cyiza cyo gusubiza agaciro abazize jenoside.”

Uwari uhagarariye Ibuka muri uyu muhango, Ngabo Brave Olivier, yashimiye BPR uburyo idahwema gukora ibikorwa bishyigikira binakomeza abacitse ku icumu.

Ati “Ibuka yantumye ngo mbashimire cyane kuko iyi ni inyikirizo ku ntero ivuga ngo ntukazime nararokotse. Nk’uko bigaragara ku nzibutso uwarokotse iyo abonye aho uwe yanditse bimwongerera imbaraga zo kubaho.”

Yakomeje ashimira iyi banki uburyo idahwema gutanga umusanzu mu bikorwa bishyigikira abacitse ku icumu.

Ati “Mwakoze ibikorwa byinshi tutareka kubashimira birimo nko gufasha abacitse ku icumu no kubagabira, gusigasira amateka birimo gusana inzibutso no kwiga amateka ku bakozi banyu, turabashimira cyane.”

Ngabo yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abitabiriye uyu muhango ko bagomba gufata iya mbere mu kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Muri iyi minsi duhanganye n’abapfobya Jenoside cyane baciye ku mbuga nkoranyambaga kandi natwe turazikoresha. Ntidukwiriye kwicara ngo tubarebere tuzi ukuri, dukwiye gukora ibishoboka byose ngo duhangane nabo.”

(Inkuru ya Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.