Banki y’Isi yemereye u Rwanda miliyari 145,7 Frw yo kunoza ikusanywa ry’imisoro no guhanga imirimo

174

Inama y’Ubutegetsi ya Banki y’Isi yemeje miliyoni 100$, ni ukuvuga arenga miliyari 145,7 Frw azifashishwa mu guteza imbere ikusanywa ry’imisoro hakoreshejwe inyemezabwishyu ya EBM, kurushaho kunoza serivisi no guhanga akazi.

U Rwanda rwakoze amavugurura menshi mu bijyanye n’imisoro mu bihe bishize, rufite gahunda yo kunoza uburyo ikusanywa, kunoza uburyo imari ya Leta ikoreshwa no guteza imbere urwego rwa serivisi haba ku rwego rw’igihugu no mu nzego z’ibanze.

Ni impinduka zikubiye muri gahunda y’imyaka itanu igamije kwihutisha iterambere (NST2), aho umusaruro wazo ugomba kugera ku muturage n’abikorera muri rusange.

Itangazo ryashyizwe hanze na Banki y’Isi rigaragaza ko Inama y’Ubutegetsi yayo yemeje miliyoni 100$ yo gushyigikira izi gahunda. Azatangwa binyuze mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (IDA).

Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsiu bw’Igihugu.

Ufite intego yo kongera ingano y’imisoro ikusanywa, harimo no kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya EBM mu gukusanya umusoro ku nyongeragaciro (TVA) no kuvugurura iyandikishwa ry’umusoro ku mutungo no kugena agaciro bikajyana n’igihe.

Ikindi ni ugushyira imbaraga mu gukoresha imari ya Leta binyuze mu mucyo kandi mu buryo bunoze, cyane cyane ku rwego rw’igihugu, binyuze mu gukora inyigo z’imishinga zinoze, kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga, kurushaho kunoza itangwa ry’amasoko, no kongera ubugenzuzi ku bigo bya Leta bikora ubucuruzi.

Indi ntego ni ukunoza igenamigambi ry’inzego z’ibanze no kubazwa inshingano, inzego z’uturere zigategura igenabikorwa rishingiye ku makuru, hagatangazwa raporo z’uko ingengo y’imari yakoreshejwe, hongerwa imbaraga mu bikorwa bigamije kunoza icungamutungo, no gushyiraho gahunda zigamije iterambere ry’abaturage.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh, yatangaje ko iyi gahunda igamije gufatanya na Leta mu mavugurura ageza inyungu z’iterambere ku baturage aho bari hose.

Ati “Iyi gahunda igaragaza ishusho y’imikoranire yacu n’u Rwanda n’intego dusangiye yo guteza imbere amavugurura mu miyoborere ihanga akazi, kongera ubudahangarwa mu by’imari no kunoza serivisi zihabwa Abanyarwanda.”

“Binyuze mu gushyigikira ibigo bya Leta ku rwego rw’igihugu no mu nzego z’ibanze, iyi gahunda yongerera imbaraga gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage kandi igahamya ko umusaruro w’iterambere ugera ku baturage aho batuye n’aho bakorera.”

Yemejwe nyuma y’amezi make havuguruwe imisoro, muri gahunda igamije kongera umubare w’abasora n’imisoro yinjizwa mu kigega cya Leta, kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro n’ubudahangarwa bw’ubukungu no guteza imbere ukwigira.

Inzobere ya Banki y’Isi mu gucunga imari, Meron Tadesse Techane, yavuze ko iyi gahunda ari intambwe ikomeye mu kongera umubare w’abasora no kwizera ko buri faranga ryakoreshejwe neza.

Ati “Binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga, kongerera ibigo ubushobozi no gushimira abakora neza ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’uturere, bizafasha guverinoma gutanga serivisi nziza, kubaka icyizere mu baturage no kwagura amahirwe ku bikorera bahanga akazi.”

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzafasha cyane Minisiteri zitandukanye, ibigo bya Leta bikora ubucuruzi n’uturere 30 tw’igihugu. Ni mu gihe abaturage n’abikorera bazagerwaho n’umusaruro mu buryo buziguye, binyuze muri serivisi nziza n’ishoramari rya Leta rinoze.

Mu 2025/26, RRA yahawe intego yo gukusanya miliyari 3.628 Frw z’imisoro n’amahoro, bingana na 53% by’ingengo y’imari ya miliyari 7.032.5 Frw.

Kugira ngo igere ku ntego, RRA yashyizeho gahunda izafasha mu iyubahirizwa ry’inshingano zo gusora. Harimo kunoza ibikorwa by’ibanze mu misoro, byo kwiyandikisha, kumenyekanisha umusoro, kwishyura no gutanga amakuru yuzuye kandi y’ukuri.

RRA yatangiye kwakira imisoro mishya irimo uwa 3% w’ubukerarugendo wakirwa ku icumbi, TVA ku bikoresho by’ikoranabuhanga, ibikomoka kuri peteroli, na serivisi z’ubwikorezi bw’ibicuruzwa ku butaka, ndetse abafite ibinyabiziga basabwa kwishyura umusoro wo gusana imihanda. Aha hiyongeraho n’imisoro ku modoka zifite moteri mberabyombi (hybrid).

Amavugurura aherutse gukorwa mu mategeko y’imisoro ahuye na gahunda ya Leta igamije kuvugurura imisoro (MTRS). Yitezweho inyongera ya miliyari 255,6 Frw muri uyu mwaka.

(Src: Igihe)

Comments are closed.