“Barakoze ariko ntibihagije, baduhe n’abashatse guhirika ubutegetsi bari iwabo” Prezida Evariste

7,312
May be an image of 1 person, standing and military uniform
Prezida Evariste Ndayishimiye w’i Burundi yashimye intambwe y’u Rwanda yo kohereza abarwanya ubutegetsi bw’Uburundi bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ariko avuga ko bidahagije, ko hari n’abandi bakiri mu Rwanda bityo ko nabo u Rwanda rukwiye kubohereza

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 30 Nyakanga 2021 nibwo Leta y’u Rwanda yohereje Leta y’u Burundi abarwanyi 19 bivugwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa RED Tabara, umutwe urwanya ubutegetsi bw’i Burundi, aba bose bafatiwe mu ishyamba cyimeza rya Nyungwe muri Nzeri 2020.

Ni igikorwa cyishimiwe na prezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi abinyuza ku rukuta rwe rwa twitter, muri ubwo butumwa, prezida Evariste bakunze kwita NEVA yavuze ko ashimishijwe n’icyo gikorwa cy’u Rwanda cyo kohereza abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi bari bamaze igihe bari mu maboko y’ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko yongeraho ko nubwo bimeze bityo bidahagije, Prezida Evariste yavuze ko u Rwanda rugomba kohereza n’abandi bakurikiranyweho igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi bw’i Burundi mu mwaka wa 2015 ku ngoma ya Pierre Nkurunziza bakaba barahungiye mu Rwanda nk’uko Prezida Evariste abyemeza.

Mu mwaka wa 2020 ubwo bano barwnyi bafatirwaga mu ishyamba rya Nyungwe.

U Rwanda rwakomeje guhakana no gutsemba ko rudashobora gutanga Abarundi baruhungiyemo kuko bihabanye n’amasezerano y’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi.

Hashize imyaka irenga itanu bino bihugu by’ibituranyi birebana ay’ingwe, ibintu byatangiye mu mwaka wa 2015 ubwo agatsiko k’abasirikare kari kayobowe na General Niyombare kagerageje guhirika ubutegetsi bw’i Burundi ariko igikorwa kikaburizwamo n’abasirikare bari bashyigikiye prezida Nkurunziza, Leta y’u Burundi yakomeje ivuga ko umubare munini w’abashatse guhirika ubutegetsi bahungiye mu Rwanda bakaba bakingiwe ikibaba na Leta y’u Rwanda.

Nubwo bimeze bityo, impande zombi zikomeje gutera intambwe yo gusura umubano hagati yabyo, ikintu gihangayikishije abaturage b’u Burundi ndetse n’u Rwanda kuko ari ibihugu bibiri bituranye ndetse abaturage ba buri kimwe bakaba bafitanye ubuvandimwe.

Benshi bahamya ko umubano w’ibi bihugu byombi nujya mu buryo, bazishimira kongera kubona imigenderanire izira amakemwa.

Comments are closed.