Barikana Eugene yahamijwe icyaha arakatirwa

680
RPF

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwahamije icyaha Bwana Balikana Eugene rumuca ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Barikana Eugène icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko rumuhanisha gutanga ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Barikana wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, gufungwa imyaka ibiri nyuma yo gusanganwa intwaro iwe mu rugo.

Urubanza rwa Barikana rwabaye tariki 23 Gicurasi 2024, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge aho Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko Barikana yemeye icyaha mu Bugenzacyaha bumusabira guhanwa, mu gihe ku ruhande rwa Barikana we yaburanye yemera icyaha akanagisabira imbabazi, akavuga ko yakurirwaho ibihano kuko atari mu mugambi wo gutunga intwaro ngo abe yagirira nabi igihugu cyangwa undi uwo ari we wese.

Mu isomwa ry’umwanzuro w’urukiko kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwagaragaje ko rwasanze ibyo avuga ko atari afite umugambi wo gutunga intwaro bitahabwa agaciro kuko nta bimenyetso abitangira.

Urukiko rwasanze kuba Barikana atarigeze amenyesha inzego z’ubuyobozi nyuma yo kumenya ko izo ntwaro zihari no ku buhamya bwatanzwe n’uwabonye izo ntwaro byashingirwaho Barikana ahamwa n’icyaha akurikiranyweho.

Urukiko rwasanze agomba guhanwa ariko akagabanyirizwa ibihano kuko yaburanye yemera icyaha.

Urukiko rwasanze agomba kugabanyirizwa igihano ariko ntikijye munsi y’igifungo cy’umwaka umwe cyangwa gucibwa ihazabu.

Rwasanze kandi itegeko riteganya ko uwahamijwe icyaha ashobora guhanishwa kimwe gusa mu bihano biteganywa n’itegeko birimo igifungo cyangwa ihazabu, bityo rwasanze Barikana agomba guhanishwa gutanga ihazabu ingana n’amafaranga miliyoni imwe ariko yagabanyirizwa ibihano agacibwa ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Barikana Eugène wigeze no kuba Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yatawe muri yombi ku wa 13 Gicurasi 2024 akurikiranyweho icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko; ni nyuma y’uko iwe mu rugo hasanzwe Magazin irimo amasasu 10 na gerenade.

Leave A Reply

Your email address will not be published.