Batanu bahamijwe icyaha cyo kwica Prezida LAURANT Désiré KABILA barekuwe
Prezida wa DRC Felix TCHISEKEDI yarekuye abantu batanu bari barahamijwe icyaha cyo kwica uwahoze ari prezida w’icyo gihugu Laurant Desiré KABILA
Leta ya Repubulika iharanira demokrasi ya Congo yarekuye abagabo batanu bari barahamijwe icyaha cyo kwica prezida Laurant Desiré Kabila mu kwezi kwa Mutarama 2001 yicirwa mu biro n’umwe mu bari bashinzwe kumurindira umutekano.
Muri aba bafunguwe, harimo mubyara wa Kabila, uwitwa Col. Eddy Kapend watawe muri yombi tariki ya 24 Mutarama 2001, uyu yaje gakatirwa igihano cy’urupfu mu mwaka wa 2003 ariko igihano gihindurwamo igifungo cya burundu, harimo kandi Jean-Claude Kamwanga, Jean Jacques Kapia, Maurice Kolokota, Meshack Luhunga na Koto Dur, bose bari hafi kumara imyaka 20 bari mu buroko.
Bamwe bari bakatiwe ndetse bamburwa n’amapeti ya gisirikare.
Nyuma y’urupfu rwa Laurent Kabila arashwe, umuhungu we, Joseph Kabila ni we wahise afata ubutegetsi kugeza tariki ya 25 Mutarama 2019, ubwo Félix Tshisekedi yarahiriraga izi nshingano.
Comments are closed.