Batawe muri yombi nyuma yo gushingura ibyapa byo ku muhanda bakajya kubigurisha

7,987
Kigali: Abagabo 3 bafatanwe ibyapa byo...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mugi wa Kigali yataye muri yombi abagabo batatu bafatanywe ibyapa biyobora abagenzi ku mihanda itandukanye bakabijyana kubigurisha.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu ku bufatanye n’abaturage, abo basore batatu bafatanywe ibyapa byo ku muhanda bisanzwe biyobora abagenzi.

Polisi yatangaje ko ayo makuru bayahawe n’umuturage bari babishyiriye ngo abigure maze agahita ahamagara polisi ibafatira mu cyuho bari guciririkana ibiciro.

Polisi yakomeje gukangurira abaturage gukorana nayo mu buryo buziguye n’ubutaziguye mu kuyiha amakuru ku muntu wese ubangamira umudendezo wa rubanda cyangwa uwo ariwe wese wangiza ibikorwa remezo.

Kigali: Abagabo 3 bafatanwe ibyapa byo...

Comments are closed.