Bayern Munich yaraye yegukanye igikombe cya Champions League ku nshuro 6 itsinze ikipe ya PSG.

11,490
Kwibuka30
Football : le Bayern Munich décroche son 30e titre de champion d ...

Ikipe ya Bayern Munich yo mu gihugu cy’Ubudage yaraye itsinze ikipe ya PSG ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Champions league.

Igitego kimwe cyatsinzwe na Kinglsey Coman cyafashije Bayern Munich kwegukana igikombe cya UEFA Champions League itsinze Paris Saint-Germain 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye i Lisbon muri Portugal kuri iki Cyumweru.

Mu minota 20 ya mbere, Paris Saint-Germain yabonye uburyo butatu bwashoboraga kuvamo igitego; imipira ibiri yatewe na Kylian Mbappé ihagarikwa na ba myugariro ba Bayern Munich mu gihe Neymar yashobora gufungura amazamu ku munota wa 17, umupira yateye ntiwarenga umunyezamu Manuel Neuer.

Robert Lewandowski yagerageje ishoti rikubita igiti cy’izamu mu gihe Angel Di Maria na we yahushije uburyo bwiza ku ruhande rwa Paris Saint-Germain ku mupira yateye arebana n’izamu ukazamuka hejuru.

Kwibuka30

Bayern Munich yari yihariye umukino, yakomeje gusatira izamu ariko ntiyahirwa, aho Lewandowski yahushije uburyo bwiza ku mupira wakuwemo n’umunyezamu Keylor Navas mbere y’uko Kingsley Coman agwa mu rubuga rw’amahina ubwo yari ahanganye na Thilo Kehrer, ariko umusifuzi avuga ko nta cyabaye.

Mu gice cya kabiri, Bayern Munich yihariye umukino, abakinnyi bayo bo hagati barusha aba Paris Saint-Germain yasubiye inyuma cyane.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, cyatsinzwe n’Umufaransa Kingsley Coman ku munota wa 59, ku mupira wahinduwe na Joshua Kimmich.

Paris Saint-Germain yasatiriye mu minota ya nyuma ishaka uko yishyura, ariko Kylian Mbappé, Neymar na Eric Maxim Choupo-Moting bananirwa kubyaza amahirwe uburyo babonye.

Gutsinda uyu mukino byahesheje Bayern Munich kwegukana igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu, aho icyo yaherukaga yagitwaye mu 2013.

Leave A Reply

Your email address will not be published.