Bayisenge Emery yashyingiwe mu mategeko n’umukobwa bamaranye imyaka irenga 10

289
kwibuka31

Umukinnyi w’ikipe ya Gasogi Utd Emery Bayisenge yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Gatare Aline bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo, dore ko aba bombi bamenyanye kuva mu 2012. 

Muri Mata 2025 ni bwo uyu mukinnyi yamusabye kuzamubera umugore.

Nyuma yo kumwemerera, aba bombi bagiye kwitegura imihango y’ubukwe iteganyijwe tariki ya 24 Gicurasi 2025.

Bayisenge w’imyaka 30 yakiniye amakipe yo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo arimo Amagaju FC, Isonga FC, APR FC, AS Kigali, Gasogi United, Kénitra AC, JS El Massira na USM Alger. Yakiniye n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu byiciro bitandukanye.

Comments are closed.