Belgium: Abakora umwuga w’uburaya barabyinira ku rukoma

680

Abakora umwuga w’uburaya mu gihugu cy’Ububiligi barabyinira ku rukoma nyuma yaho Leta ibemereye kugira ubwishingizi n’ibindi binjyanye n’uburenganzira bw’umukozi.

Mu gihugu cy’Ububiligi hagiye gushyirwaho itegeko rirengera ababyeyi bakora umwuga w’uburaya, iryo tegeko rishya rigiye kuba ku nshuro ya mbere ku isi hose, riteganya ko abakora umwuga w’uburaya bazajya bahabwa ikiruhuko cy’ukwezi, ikiruhuko cy’ukubyara gihabwa n’abandi bose bakora akazi, ndetse bagateganirizwa izabukuru ibizwi nka pension.

“Nagombaga gukora mu gihe nari ntwite inda y’amezi icyenda”, biravugwa na Sophie, umugore ukora akazi ko kwigurisha mu Bubiligi. “Naryamanaga n’abakiliya icyumweru kimwe mbere yo kubyara”.

Afatanya akazi no kurera abana be batanu – ibyo avuga ko “bikomeye rwose”.

Ubwo Sophie, wifuje ko tutamwerekana, yabyaraga umwana wa gatanu, yarabazwe kandi bamubwira ko akeneye kuryama akaruhuka nibura ibyumweru bitandatu. Ariko avuga ko ibyo bitashobokaga, kuko yahise asubira mu kazi vuba vuba.

Comments are closed.