Benjamin Netanyahu yirukanye uwari ukuriye urwego rw’Ubutasi bw’imbere mu Gihugu

1,140

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko yirukanye Ronen Ban wari ukuriye urwego rw’Ubutasi bw’imbere mu gihugu.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze itangazo rivuga ko ibirebana n’iyirukanwa ry’uyu mugabo byo byarangiye igisigaye ari ukubigeza kuri Guverinoma.

Hari amashusho yashyizwe ku karubanda Benjamin Netanyahu yivugira ko Ronen Bar atari akiri umuntu wo kwizerwa.

Ronen Bar na we ariko ntiyaripfanye kuko yashize amanga akavuga ko Netanyahu asa n’uwari umaze kwitiranya inshingano z’urwego rw’ubutasi, akarufata nk’urwashyiriweho gukora mu nyungu ze aho kuba iza rubanda, kandi kubyemera gutyo ngo byari ukuba ari ukunyuranya n’amahame agenga uru rwego ruri muzifatiye runini umutekano w’imbere mu Gihugu.

Ku rundi ruhande ariko abakurikiranye ibintu bavuga ko ishwana ry’aba bagabo bombi ryaje nyuma y’uko Ronen Bar ananiwe gusobanura ikiswe uburangare urwego yari akuriye rwagize rukananirwa kuneka bya nyabyo no gutangira amakuru ku gihe yari gutuma bitero by’umutwe wa Hamas byo ku italiki ya 7 Ukwakira 2023 biburizwamo.

Ronen Bar we ariko avuga ko iyirukanwa rye rifitanye isano n’impamvu za Politiki.

Comments are closed.