Bernard Ntaganda na INGABIRE Victoire barashinja Leta gutanga amakuru atariyo ku cyorezo cya Coronavirus

7,413
Kwibuka30
Me Ntaganda Bernard asanga gushyingura dosiye ntaco bivuze niba ...

Mu gihe amahanga ashima uburyo Leta y’u Rwanda ikoresha mu kwirinda icyorezo cya coronavirus, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda barasanga uburyo bukoreshwa atari bwo.

Mu cyumweru gishize nibwo ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima ashyize ku rutonde u Rwanda mu bihugu byitwara neza mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse banafite amashyaka atemewe gukorera mu Rwanda aribo Me NTAGANDA Bernard uyobora ishami ry’ishyaka rya PS IMBERAKURI ritemewe mu Rwanda ndetse na Madame INGABIRE Victoire nawe uyobora ishyaka ritari ryemererwa gukorera mu gihugu ryitwa DALFA UMURINZI, bombi baranenga imbaraga zikoreshwa mu gihugu mu gukumira coronavirus.

Mu itangazo ayo mashyaka yashyize hanze, yavuze ko Leta ikoresha imbaraga nyinshi ndetse ikanafunga rubanda rugufi yitwaje ko iri kurwanya coronavirus.

Me Bernard Ntaganda ukuriye ishyaka PS-Imberakuri, igice kitavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati:

Abanyamahanga benshi ntibazi uko leta y’u Rwanda ikora cyangwa se ntibashaka kubimenya, ariko twebwe ibibera mu Rwanda turabizi, ishusho baha u Rwanda mu kurwanya coronavirus ntabwo ari yo kuko corona imeze nabi mu bigo bifungirwamo abantu”.

Kwibuka30

Me NTAGANDA akomeza avuga ko nubwo adafite imibare nyayo, ariko we ahamya neza ko icyorezo cya Coronavirus ari kinshi mu gihugu kuruta uko kivugwa, yavuze ko mu Rwanda hari ikibazo cy’amazi kandi ko icyo cyorezo giterwa n’isuku nke, yagize ati:”Niba mu gihugu biboneka ko nta mazi meza ahari kandi bizwi neza ko iki cyorezo gikwirakwira ahari umwanda, ibyo bivuga ko corona ihari ariko bayihishe

Ingabire na Ntaganda barasaba Leta kugabanya infungwa muri za kasho kuko basanga benshi bahandurira, muri iryo tangazo na none, bombi banenze uburyo bushya Leta y’u Rwanda iherutse gutangaza ko igiye kwifashisha mu kurwanya covid-19 aho izajya ikoresha abajyanama b’ubuzima, kandi ko Leta y’u Rwanda yari ikwiye gutanga udupfukamunwa ku buntu kuri buri muturage kuko yahawe imfashanyo yatwo aho gukoresha ayo mafranga muzindi gahunda.

Bwana Ntaganda ati: “Tuzi ko leta y’u Rwanda yabonye amafaranga menshi n’imfashanyo nyinshi, nihe Abanyarwanda, bariya b’abakene, udupfukamunwa idutange ku buntu.

“Mwumvise ukuntu abaturage babaho, mu gihugu bavuga ko cyateye imbere, aho abaturage batizanya udupfukamunwa.

“Ikindi kubera iki cyorezo, ibikoresho by’isuku nk’isabune nibabigabanyirize ibiciro nibura bigere kuri 1/2.

Me Ntaganda Bernard asanga gushyingura dosiye ntaco bivuze niba ...

Leave A Reply

Your email address will not be published.