Gutekinika bitumye ikipe y’u Rwanda ya volley Ball mu bagore iterwa mpaga.
Nyuma y’aho u Rwanda rurezwe uburiganya no gukinisha abakinnyi batemerewe mu irushanwa, bimaze kwemezwa ko ruterwa mpaga maze indi mikino igakomeza u Rwanda rutarimo.
Ku wa Kane nibwo u Rwanda rwagombaga gukina umukino usoza itsinda A mu gikombe cy’Afurika cya Volleyball mu bagore kirimo kubera mu Rwanda, wahagaritswe utabaye kubera ko u Rwanda rwashinjwaga uburiganya mu gukinisha mu buryo butemewe abagore bane bakomoka mu gihugu cya Brezil, abo bakobwa ni Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes.
Guhera icyo gihe imikino yahise ihagarikwa rubura gica hagati y’impande zombi, ni ukuvuga hagati y’ishyirahamwe mpuzamahanaga ry’umukino wa Volley muri Afrika (Conferance Africaine de Volley Ball) ryemezaga ko u Rwanda ruhamwe n’icyaha, n’uruhande rw’u Rwanda rwemezaga ko nta cyaha rwakoze ndetse rukomeza gusaba ko ubujurire rwatanze buhabwa agaciro.
Nyuma y’izo mpaka ni iki cyavuyemo?
Nyuma y’izo mpaka, CAVB yatangaje ko imikino y’igikombe cya Africa muri Volley Ball y’abagore ikomeza u Rwanda rwakiriye imikino rutarimo rugaterwa mpaga, mu butumwa bwanyujijwe kuri twitter buragira buti:”Imikino y’igikombe cy’abagore muri volley ball iraza gukomeza nyuma y’imbaraga zakoreshejwe n’ababishinzwe barimo umuyobozi waryo Bouchra Bujjij ku bufatanye bwa Ministeri y’imikino mu Rwanda.”
Ubu nibwo butumwa bwashyizwe hanze n’ishyirahamwe rya Volleyball
Ibi byakurikiwe n’ubutumwa bwa Ministeri ya siporo mu Rwanda nayo yahise itangaza ko imikino ikomeza u Rwanda rutarimo ariko ikizeza ko igiye gukurikirana ikibazo ku bufatanye n’iryo shyirahamwe.
Iryo shyirahamwe ryahise rivuga ko imikino yari isigaye ikomez muri buno buryo guhera kuri iki cyumweru:
Comments are closed.