Biden ugiye kuyobora Amerika akuze cyane kandi niwe musaza watorewe kuyobora Amerika akuze

8,981

Hasigaye amasaha macye abarirwa ku ntoki ngo Joe Biden watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya 46 arahire ari kumwe na Kamala Harris umwungirije.

Joe Biden akaba ariwe ugiye kuyobora Amerika bwa mbere akuze cyane dore ko nta wundi mu Perezida wayiyoboye ungana nawe, umwungirije uzamubera visi Perezida Kamala Harris nawe yanditse amateka nk’umugore wa mbere ugiye kuri uwo mwanya. Ese aba bayobozi bombi bagiye barangwa n’iki mu buzima bwabo?

Joe Biden yaranzwe n’iki kuva akivuka kugeza atorewe kuba Perezida wa Amerika?

Uyu mugabo uzwi cyane nka Joe Biden ariko ufite amazina Joseph Robinette Biden, Jr. ni umwana wa mbere muri bane, uvuka kuri Catherine Eugenia Finnegan Biden (nyina) na Joseph Robinette Biden, Sr. Biden yavukiye muri Scranton ho muri Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuka ku itariki ya 20 Ugushyingo, mu mwaka wa 1942, ibisobanuye ko afite imyaka 77 y’amavuko-bikamugira umuntu wa mbere ushaje/ukuze utorewe kuyobora Amerika.

Ubwo Joe Biden yari amaze kugera ku myaka icumi (10) y’amavuko, umuryango we wimukiye mu kandi gace kitwa Delaware. Aha, bahimukiye ubwo umuryango warimo ushaka imirimo myiza, ahantu Joe bivugwa ko yaje no kwishimira ndetse akanahita murugo. Yagiye mu mashuri, aho muri kaminuza yize aza guhabwa impamyabumenyi mu Ishuri ry’amategeko muri Kaminuza ya Syracuse.

Nyuma gato yo gusoza amashuri ye ya kaminuza, yahise agaruka muri Delaware aho yahise aba umunyamategeko, ndetse bidatinze yiyamamariza (bwa mbere) kuba umwe mu bagize akanama kayobora agace ka New Castle. Aha hari hagati y’umwaka wa 1970 na 1972.

Nyuma y’intsinzi Joe Biden yari akomeje kugeraho mu myaka ye y’ubuto, yaje kwiyemeza gukomeza ubuzima bwe n’uwo yakundaga, Neilia Hunter we bashyingiranywe muri New York ndetse baza no kwibaruka abana batatu. Hadaciyeho igihe kinini, umugore (Neilia) we ndetse n’umwana we muto w’umukobwa (Naomi) bapfiriye mu mpanuka y’imodoka, ndetse n’abahungu be babiri (Beau, Hunter) bakomerekeramo bikomeye.

Uretse kuba yarimo anyura mu bihe bimukomereye (byo kubura umugore n’umwana, abandi bagakomereka), yari amaze igihe kigera ku kwezi atorewe kuba Senateri, ku myaka ye 29 gusa. Mu mateka y’Ubusenateri muri Amerika, Joe Biden yari abaye uwa 15 muto muri aka kazi. Ni mu mwaka wa 1972.

Mu kazi yari afite nk’umusenateri, Joe, yarebaga cyane ku mibanire n’amahanga, ubutabera mu byaha (guhashya ibyaha), ndetse n’ibirebana n’ibiyobyabwenge. Muri aka kazi yagatorewe ubugira gatandatu.

Mu mwaka wa 1977, Joe yaje gushakana na Jill Jacobs wari umwarimu w’Icyongereza, hadaciyeho igihe kirekire mu mwaka wa 1980 baje kwibaruka umwana wabo wa mbere w’umukobwa. Yaje guhabwa amazina n’abahugu ba Joe, bamwita Ashley Blazer.

Joe mu mwaka wa 1988, Joe Biden yaje gutanga kandidatire ye ngo yiyamamarize kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko aza kuyikuramo bitewe n’uko byagaragajwe ko yakoreshejemo amwe mu magambo yakuwe mu bikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida w’ishyaka rya Labour Party ryo mu Bwongereza.

Mu mwaka wa 2008 tariki 23 za Kanama, Barack Obama yatangaje ko ahisemo Joe Biden nka Visi Perezida baziyamamazanya. Baje kugera ku ntsinzi yabo batsinze John McCain na Sarah Palin, hanyuma muri Mutarama, tariki 20, 2009, bahabwa indahiro zibinjiza muri White House.

Mu mwaka wa 2012, Obama na Biden baje kongera kugirirwa icyizere n’Abanyamerika batorerwa kuyobora Amerika kuri manda yabo ya kabiri. Gusa Biden ntabwo yigeze yiyamamaza mu mwaka wa 2016 ku mwanya wa Perezida, bitewe n’uko mu mwaka wawubanjirije umuhungu we mukuru yari yitabye Imana kubera kanseri yo mu bwonko.

Ugutsinda kwe ntikwashimishije na gato Donald Trump kuko yavugaga ko bamwibye amajwi ndetse agasaba ko basubiramo kuyabara. Abashyigikiye Donald Trump nabo ntibari boroheye Joe Biden na busa kuko wasangaga bamwibasira ku mbuga nkoranyambagabavuga ko ashaje adakwiriye kuba Perezida.

Nk’uko ukuri guca mu muriro ntigushye ntibyatinze byemezwa ko Joe Biden bidasubirwaho ariwe Peresida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na Visi Perezida Kamala Harris, aba bombi ku munsi w’ejo ku itariki 20/01/2021 nibwo bazarahira ku mugaragaro.

Kamala Harris ugiye kuba umugore wa mbere kuba Vice Peresida wa Amerika yaranzwe n’iki kugeza atsindiye uyu mwanya?

Kamala Devi Harris yavutse kuwa 20 Ukwakira 1964 Oakland muri leta ya California, ababyeyi be ni Donald J. Harris na Shyamala Gopalan. Nyina umubyara afite inkomoko mu Buhinde naho Se agakomoka muri Jamaica. Shyamala umubyeyi wa Kamala yari umushakashatsi ku ndwara ya Kanseri akaba yaritabye Imana mu mwaka wa 2009 naho Donald Harris se umubyara akaba umwarimu muri Kaminuza ya Stanford University.

Kamala Harris avukana n’umuvandimwe we umwe witwa Maya Harris, ababyeyi be batandukanye we n’umuvandimwe we bakiri bato cyane, Kamala yari afite imyaka 7 gusa y’amavuko.

Urugendo rwe rw’amashuri

Ku myaka 12 y’amavuko Kamala n’umuvandimwe we bimukiye mu mujyi wa Montreal muri Canada aho nyina ubabyara yari agiye gukora mu bitaro bya Jewish General Hospital abifatanya no kwigisha muri kaminuza ya McGill University. Muri urwo rwego Kamala yaje gutangirira amashuri ye yisumbuye mu ishuri rwo mu mujyi wa Quebec aho yaje gusoreza mu mwaka 1981.

Kaminuza yayikomereje muri kaminuza ya Howard University akaba yarahakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’ubugeni, ubumenyi muri politiki n’ubukungu (Bachelor of Arts in political Science and Economics), iyi kaminuza yayisorejemo amasomo mu mwaka 1986. Nyuma yaje no gukomereza mu ishuri rw’amategeko muri kaminuza yo muri California (University of California).

Ubuzima bwite bwa Kamala Harris

Kamala Harris yashakanye na Douglas Emhoff kuwa 22 kanama 2014 Santa Barbara muri California. Kamala n’umugabo we Emhoff nta mwana bafitanye gusa barera abana 2 b’umugabo we yabyaranye n’uwahoze ari umugore we wa mbere. Uyu mugore ni umuyoboke w’idini ry’Ababatitsa muri San Fransisco.

Imwe mu mirimo yakoze

Uyu mugore yakoze imirimo myinshi itandukanye harimo nko kuba Meya w’umujyi wa San Franscisco, umushinjacyaha mukuru ndetse n’umusenateri n’indi myinshi itandukanye. Uyu mugore nawe yari mu bademokarate biyamamarizaga guhagararira iri shyaka mu matora azaba uyu mwaka, nyuma ni bwo yaje kuvanamo kandidatire ye maze ashyigikira Joe Biden.

Kuwa 11 Kanama ni bwo Joe Biden yaje gutangaza ko yahisemo uyu mugore nk’uwo yifuza ko yazamubera Visi Perezida aramutse atsinze amatora, aba abaye umuntu wa mbere ufite inkomoko yo muri Aziya na Amerika (Asian-American) ugiye ku mwanya w’abiyamamariza kuba Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kamala Harris aya matora yaje kuyatsinda we na Joe Biden bimugira umugore uciye agahigo ko kuba Visi Perezida w’igihugu cy’igihanganye cya Amerika. Uyu mugore kandi uretse kuba afite amaraso y’Abahinde anafite amaraso y’Abirabura.

Ubuzima bwibanga Utari Umuziho

1) Kamala Harris yavutse mu muryango w’impunzi. Se yitwa Donald J Harris akomoka mu gihugu cya Jamaica, nyina umubyara yitwa Shyamala Gopalan akaba ari umuhindekazi.

2)Guhera ku myaka 12 Kamala Harris yahoraga abwira ababyeyi be ko yifuza kuzaba umwanditsi w’ibitabo by’abana, yanamaraga umwanya munini asoma ibitabo by’abana bigizwe n’ibishushanyo.

3) Niwe wabaye umwiraburakazi ufite amaraso y’Abahinde wa mbere ku mwanya w’umucamanza mukuru w’agace ka California.

4) Kamala Harris by’umwihariko ni we wabaye umwiraburakazi wa mbere wabaye umusenateri w’agace ka California.

5) Uretse kuba yarabaye umwiraburakazi wa mbere wiyamamarije ku mwanya w’ubu Visi Perezida, yanabaye umugore wa gatatu mu mateka ya Amerika wahataniye uyu mwanya kuko mbere ye hari babiri babikoze gusa ntibatsinda, abo bagore ni Sarah Palin ndetse naGeraldine Ferraro.

6) N’ubwo yagiye muri politiki ntabwo byamubujije gusohoza inzozi ze zo kwandika ibitabo. Kugeza ubu Kamala Harris afite ibitabo 3 yanditse. Muri 2009 yanditse icyitwa Smart on Crime, muri 2019 yanditse icyitwa The Truths We Hold, nyuma y’icyo yakurikijeho icyitwa Superheroes Are.

Ku myaka 56 Kamala Harris agiye kuba Visi Perezida wa Amerika ateganijwe kuzabirahirira ejo ku itariki 20/01/2021 aho azarahirana na Perezida Joe Biden ari nawe wamuhisemo kumubera umwungirije.

Src:umuryango

Comments are closed.