Biden yatsitaye yitura hasi ari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi

5,832
Kwibuka30

Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika yatsitaye ikubita hasi ubwo yari ari mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku basirikare bari bashoje amasomo yabo muri Leta ya Colorado.

Perezida w’Amerika Joe Biden yatsitaye aragwa ubwo yatangaga impamyabumenyi mu muhango wo kuzitanga wo ku ishuri ry’igisirikare kirwanira mu kirere ryo muri leta ya Colorado.

Biden, ku myaka 80 ni we Perezida ushaje cyane uri mu mirimo ye mu mateka y’iki gihugu, yafashijwe guhaguruka ndetse yagaragaye ko nta cyo yabaye.

Perezida Biden yagaragaye ahagaze mu gihe kigera hafi ku isaha imwe n’iminota 30 ahana ikiganza na buri musirikare w’umu ‘cadet’ urangije amasomo muri 921 bayarangije.

Mbere, umuyobozi ushinzwe gutangaza amakuru mu biro bya Perezida w’Amerika, bizwi nka White House, yavuze ko “ameze neza”.

Nyuma y’uko kugwa kwabaye ku wa kane, Ben LaBolt yanditse kuri Twitter ati: “Hari hari umufuka urimo umucanga [umusenyi] ubwo yari arimo guhana ikiganza n’abarangije amasomo”.

Amwenyura, Perezida yateye urwenya n’abanyamakuru ubwo yari ageze kuri White House ku mugoroba wo kuri uwo wa kane, ati: “Natezwe n’umufuka w’umucanga“.

Mbere, amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bifite abanyamakuru bakurikirana inkuru zo muri White House yavuze ko Biden yari yatsitaye mu mufuka w’umukara (w’igikara) urimo umucanga, ubwo yajyaga ahavugirwa ijambo.

Amashusho y’ibyabaye yerekana Biden agaragara atunga urutoki kuri umwe mu mifuka y’umucanga yakoreshejwe mu gusigasira icyuma cy’ikoranabuhanga asomeraho ijambo, kizwi nka ‘teleprompter’ (téléprompteur), ubwo yari afashijwe guhaguruka n’umutegetsi wo mu gisirikare kirwanira mu kirere n’abandi babiri bo mu itsinda rimucungira umutekano.

Yabonywe agenda n’amaguru asubira ku ntebe ye, ndetse na nyuma aboneka yiruka gahoro gahoro yerekeza ku modoka ye ubwo umuhango wari urangiye nyuma gato y’iyo mpanuka.

Umunyamakuru uri mu batara inkuru zo muri White House yongeyeho ko Perezida Biden atakiriye ibibazo ubwo yari asubiye mu ndege ye.

Karine Jean-Pierre ushinzwe gutangaza amakuru muri White House yavuze ko Biden “ameze neza cyane” kandi ko yuriye mu ndege “amwenyura cyane”.

Abanenga Biden bavuze ko ashaje cyane kuburyo adakwiye kwiyamamariza manda ya kabiri nka Perezida.

Amakusanyabitekerezo yo mu bihe bya vuba aha bishize yumvikanisha ko benshi mu batora bo muri Amerika bahangayikishijwe n’imyaka ye myinshi. Aramutse atsinze amatora, yaba afite imyaka 82 ubwo yaba atangiye manda ye ya kabiri.

Uku kugwa kwe, kwiyongera ku guhubuka ku igare rye gutandukanye no ku kugwa azamuka amadarage yo ku ndege ye ya Air Force One, gushobora kwiyongera kuri uko guhangayika.

Kwibuka30

Donald Trump wahoze ari Perezida w’Amerika, uri imbere mu bashobora kuzaba bahatanye bikomeye ku ruhande rw’ishyaka ry’abarepubulikani na Biden mu matora ya perezida yo mu 2024, yavuze ku byabaye kuri Biden.

Trump, wari uri mu gikorwa cyo kwiyamamaza muri leta ya Iowa, yavuze ko “ibi bintu byose ni ubusazi”.

Trump, w’imyaka 76, akenshi wagiye atebya ku myaka ya Biden, yagize ati: “Nizere ko nta cyo yabaye”.

Ati: “Biriya ntibitanga icyizere”.

Trump, asa nk’ukomoza ku kwigengesera kwe atambuka ava ahavugirwa ijambo kwagarutsweho cyane mu makuru mu 2020, yongeyeho ati:

Ugomba kwigengesera kuri biriya kuko ntuba ushaka – ntuba ushaka biriya. N’iyo byaba ngombwa ko ugenda gahoro cyane“.

Icyo gihe ubwo yagendaga gahoro cyane ahavugirwa ijambo ku ishuri rya gisirikare ryo muri Amerika ry’i West Point muri leta ya New York, yavuze ko hanyereraga, ndetse ahinyura ibibazo byakurikiyeho by’abanyamakuru bijyanye n’ubuzima bwe, avuga ko ibyo ari amakuru y’ibinyoma.

Guverineri wa leta ya Florida Ron DeSantis, na we uhatanira guhagararira ishyaka ry’abarepubulikani mu matora ya perezida yo mu 2024, na we yavuze ku kugwa kwa Biden.

Ubwo DeSantis yari arimo kwiyamamaza muri leta ya New Hampshire, yagize ati: “Twizeye kandi twifurije Joe Biden gukira vuba ibikomere ibyo ari byo byose ashobora kuba yagize.

Ariko turanifuriza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gukira vuba ibikomere zagize kubera Joe Biden na gahunda [politiki] ze“.

Isuzumwa na muganga Biden aheruka gukorerwa ryabaye mu kwezi kwa Gashyantare (2) uyu mwaka.

Icyo gihe, Dr Kevin O’Connor, muganga bwite wa Biden, yanditse ati: “Perezida aracyameze neza bimwemerera gukora akazi, no kuzuza byuzuye inshingano ze nta cyo asonewe na kimwe cyangwa [ngo acyenere] inyunganizi”.

Dr O’Connor yongeyeho ko Biden “agenda yashyizemo umugaga”, ahanini kubera kwangirika kw’urutirigongo rwe no kwangirika kw’imitsi ye yo mu birenge, ariko ko uko ameze kutahindutse ugereranyije n’isuzumwa rya mbere yaho yakorewe mu kwezi kw’Ugushyingo (11) mu 2021.

Biden si we Perezida wa mbere w’Amerika utsitaye ari imbere ya za ‘camera’ z’abanyamakuru.

Mu muhango wo mu 2012, Perezida Barack Obama yaratsitaye ubwo yari arimo azamuka amadarage, mu gihe mu mwaka wa 1975 Perezida Gerald Ford yaguye ku madarage y’indege ye ya Air Force One.

Leave A Reply

Your email address will not be published.