Bimwe mu bintu by’ingenzi bigaragaza ko Imisifurire y’umupira w’amaguru mu Rwanda igeze aharindimuka

20,924
Kwibuka30

Nyuma y’imyaka ari ku buyobozi bw’ishyirahamwe ry’abasifuzi benshi barasanga imiyoborere ye igana habi.

Igihe gishize ari kinini abantu benshi batavuga rumwe ku misifurire y’umupira w’amaguru bu byiciro byombi, ari mu kiciro cya kabiri cyangwa se icya mbere hano mu Rwanda, ndetse bamwe bakavuga ko nibikomeza bitya bizica urwego rw’umupira w’amaguru narwo kugeza ubu rutari ruhagaze neza, muri ino nyandiko turabagezaho ibintu 8 byerekana ko nta gikozwe imisifurire mu mupira w’amaguru mu Rwanda iyobowe na Bwana Gasingwa Michel igana ahabi ikanaganisha habi ruhago yo mu Rwanda

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri Bwana Gasingwa Michel amaze yicaye mu biro nk’umuyobozi wa komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda, hamaze kugaragara byinshi bikomeje kuganisha ahabi abasifuzi bo mu byiciro bitandukanye.

Mu busanzwe hirya no hino ku isi, iyo urwego rw’abasifuzi rudakora neza, binagira ingaruka mbi ku mashampiyona atandukanye ndetse bikaba byanakora ku iterambere rya siporo runaka bitewe n’igice abo basifuzi babarizwamo.

Kuri iyi nshuro mu Rwanda, hakomeje kuvugwa imisifurire y’umupira w’amaguru mu byiciro bitandukanye, ari nayo mpamvu FunClub yagerageje gucukumbura byinshi bitandukanye bimaze kugaragara mu misifurire kuva Gasingwa Michel yatorerwa kuba umuyobozi wa komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda.

Muri iyi nkuru icukumbuye, FunClub dukesha iyi nkuru yahereye mu myaka ibiri ishize, ubwo komite nyobozi ya Ferwafa yatorerwaga manda y’imyaka ine yo kuyobora iri shyirahamwe.

  1. Uburyo Umuyobozi wa Komisiyo y’abasifuzi yatowemo nabwo ntibuvugwaho rumwe

Bwana Gasigwa Michel, gutorwa kwe ntikwagiye kuvugwaho rumwe

Ubundi yiyamamaje ari we mukandida umwe rukumbi (Candidat unique), ariko igitangaje si icyo, ahubwo igitangaje ni uburyo abamanitse amaboko bamutoye batigeze buzura umubare wagenwe kuko yatsinzwe ku bwiganze ku nshuro ya mbere, bisaba ko bongera gutora ku nshuro ya kabiri, nabwo abitabiriye inteko rusange batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko yari yatsinzwe ariko amajwi abarwa nabi birangira ari we utorewe kuyobora komisiyo y’abasifuzi gutyo.

2. Hari bamwe mu basifuzi bashinje ruswa umusifuzi mugenzi wabo, birangira uwo musifuzi agizwe umwere

Nsabimana Celestin yagizwe umwere nyuma yo gutsind - Inyarwanda.com

Nsabimana Celestin yagizwe umwere nyuma yo gushinjwa na bagenzi be

Mu mwaka ushize wa 2019, nibwo biciye mu basifuzi bazamukiye mu ishuri ryo gusifura ryashinzwe na Gasingwa Michel, barimo: Kwizera Olivier, Habyarimana Faradji, Muhayeyezu Roberto, Nsabimana Patrick na Nsengiyumva Jean Paul, aba bose bakaba barashinje mugenzi wabo Nsabimana Céléstin ko yariye ruswa y’amafaranga ku mukino w’irushanwa Kagame Cup.

Nyuma yo kumushinja ko yariye ruswa, Gasingwa Michel yahise ahagarika Celestin imyaka itatu adasifura, maze undi ajuririra icyo cyemezo ndetse atanga ibimenyetso byerekana ko yabeshyewe, birangira abaye umwere ariko abamushinje ndetse bari banahanwe, birangira bakuriweho ibihano byose bari bafatiwe na Gasingwa.

Kwizerwa Olivier: Yari yahagaritswe umwaka adasifura ariko Gasingwa ahita awukuraho kuko Celestin yabaye umwere

Muhayeyezu Roberto: Yari yahagaritswe amezi 6 adasifura ariko Gasingwa ahita ayakuraho kuko Celestin yabaye umwere

Nsabimana Patrick: Yari yahagaritswe amezi 6 adasifura ariko Gasingwa ayakuraho kuko Celestin yabaye umwere

Habyarimana Faradji: Yari yahagaritswe amezi 3 adasifura ariko Gasingwa ayakura kuko Celestin yabaye umwere.

Nsengiyumva Jean Paul: Yari yahagaritswe umwaka adasifura ariko Gasingwa awukuraho kuko Celestin yabaye umwere.

3. Umuyobozi wa Ferwafa yari yaranze ko Gasingwa azajya aza mu nama ya Excom

FERWAFA -Seven-Year Strategic Technical Development Plan to roll ...

Umuyobozi wa FERWAFA SEKAMANA

Nyuma yo kubwirwa ko azajya aza mu nama ya komite nyobozi ya Ferwafa ari uko atumiwemo gusa, Gasingwa yakomeje guhatiriza ari nako akomeza kubisabira uburenganzira Rtd Sekamana Jean Damascene, aza kubyemererwa mu nama y’inteko rusange yabereye mu karere ka Musanze mu mwaka ushize wa 2019, kandi nabwo amakuru FunClub yamenye ni uko ijoro rya mbere y’iyo nteko rusange, Gasingwa yaraye asaba abanyamuryango kuzatorero kwemera ko yazajya ajya mu nama ya komite nyobozi ya Ferwafa igihe yateranye.

4. Nyuma yo kwemererwa kujya aza mu nama ya Excom hakurikiyeho kwiyegereza bamwe muri Excom hagamijwe gukingirwa ikibaba cy’amabi yazakorwa

Gasingwa nyuma yo kwemererwa kujya aza mu nama ya Excom, yahise yiyegereza bamwe mu bari muri komite nyobozi ya Ferwafa, bagizwe na: Alex Redamptus, Mukangoboka Christine, ndetse na Anne Rise Kankindi.

Ibi yakoze agamije ko aho yazanyerera agakosa, yazaba afite abazatuma ayo makosa atabonwa na bose, bityo bigakomeza kumugira mwiza imbere ya rubanda n’imbere y’abanyamuryango bose ba Ferwafa.

Kwibuka30
Ninanirwa kugera ku nshingano kubera imikorere yanjye mibi nzegura ...

Nyuma yo kuba inshuti z’akadasohoka za bamwe muri abo bakozi ba Ferwafa, byanatumye bamwe Gasingwa abitura ineza nk’iyi bamugiriye ubwo bamwizezaga ko nta kosa rye bazatuma rijya hanze ngo ribonwe na rubanda.

Urugero: Gasingwa Michel yinjije Redamptus Alexis mu bakomiseri kandi nyamara ntaho yigeze asifura na hamwe mu buzima bwe, bityo agenerwa amahugurwa yo kuba komiseri w’imbere mu gihugu, hagamijwe kumutegura kuzaba komiseri mpuzamahanga wa Caf, ari nabwo byaje kurangira Redamptus Alexis ashyizwe na Gasingwa ku rutonde rw’abakomiseri mpuzamahanga bemewe na Caf.

Gusa nyuma yo kugira Redamptus Alexis komiseri mpuzamahanga kandi ntaho yigeze asifura, ARAF nk’ishyirahamwe ry’abasifuzi ryahise ribyamaganira kure, ndetse ARAF igaragaza ukwikubira kwabayeho ubwo Gasingwa wari usanzwe ari Caf Referees Assessor, yaje kwiyongera umwanya akaba komiseri mpuzamahanga wa Caf.

5. Guheza abahoze ari abasifuzi mpuzamahanga ariko bacyuye igihe

Bamwe mu bahoze ari basifuzi mpuzamahanga ariko bakageraho bagahagarika kubera imyaka itarabibemereraga, baje kwigizwa hirya nyuma yahoo Gasingwa afatiye intebe yo kuyobora komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda.

Munyemana Hudu azasifurira Gomez n'Abarundi, AS Kigali ni Abanya ...

Munyemana Hudu wabaye umuisifuzi mpuzamahanga

Kubegeza ku ruhande, hari hagamijwe ko batazabona aho bamenera bamubuza ibyo yifuza gukora, cyane ko abo bagabo nta na kimwe batazi mu misifurire, yaba iya cyera n’iyubu.

Urugero: Kubima imikino yo kuyobora nk’abakomiseri, Kubima amahugurwa atangwa na FIFA ku barimo.

Abo ni: Munyemana Hudu, Kambanda Innocent, Kagabo Issa, Benijabo Landouard, Nizeyimana Jean, Ntawiha Jean Pierre, Bosco n’abandi.

6. Abasifuzi bacitsemo ibice kuri manda ya Gasingwa Michel

Bamwe mu basifuzi bazamukiye mu ishuri Gasingwa Michel yashinze, babaye nka ba maneko kuri bagenzi babo, ndetse bituma bituma bagenzi babo bahora babitaje birinda ko abo bazamukiye kwa Michel, bamushyira amagambo y’ibyo bagenzi babo baganiriye.

Ibi byatumye hagati y’abasifuzi hazamo urwikekwe, binatuma ntawongera kwizera mugenzi we kubera kwishishanya kwazanzywe na Gasingwa Michel.

7. Amakosa menshi yagaragaye kuri manda ya Gasingwa Michel

FERWAFA -Gusifura bigomba kuba umwuga utunze ubikora – Kagabo

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, nibwo mu marushanwa ategurwa na Ferwafa, hahagaritswe abasifuzi benshi ugereranyije n’umwaka wawubanjirije, kubera amakosa atandukanye bagiye bakora bigatuma ikipe zibirenganiramo.

Ingero za bamwe mu bahanwe: Ngaboyisonga Patrick (Rayon vs Gicumbi FC), Hakizimana Louis (Police FC vs Rayon mu Agaciro Cup), Rulisa Patience (Gasogi vs Kiyovu), Nizeyimana Is’haq (As Kigali FC vs Police FC), Hakizimana Abdoul (As Kigali FC vs Mukura VS), Umutoni Aline (Gasogi vs Gicumbi FC) Nkinzingabo Diedonne (Heroes FC vs Bugesera FC)

FERWAFA -Center Referee Rulisa given one-month suspension

Rulisa nawe ari ma basifuzi bahanwe muri uno mwaka w’imikino

Aba kandi, biyongeraho ibindi birego byagiye bitangwa n’amakipe agaragaza ko yasifuriwe nabi ariko bikarangira abasifuzi bayoboye iyo mikino badahanwe, ahubwo komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda ikemeza ko nta kidasanzwe cyabaye.

8. Kuvuga ko Gasingwa yasifuye amarushanwa akomeye kurusha abandi kandi atari ko kuri

Ubucukumbuzi FunClub yakoze dukesha ino yose, yahakuye igisubizo, yasanze irushanwa rikomeye Gasingwa Michel yasifuye, ari igikombe cya Afrika cy’abari munsi y’imyaka 20 (U20), kandi nabwo yabonye ayo mahirwe kuko cyabereye mu Rwanda muri 2009.

Mu gihe abanda basifuzi nka: Hakizimana Louis amaze gusifura AFCON, nsetse na Chan yabaye muri 2018, hakaba Munyemana Hudu wasifuye Chan 2016 yabereye mu Rwanda na U23 yabereye muri Algeria, hakaba Ishimwe Claude wasifuye U23 muri 2019.

Hakizimana Stock Pictures, Royalty-free Photos & Images - Getty Images

Nyuma y’ibi byose, abasifuzi batifuje ko amazina yabo ajya hanze, bakaba bavuga ko mu gihe komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda yakomeza kuyobora abasifuzi, ntaho imisifurire iteze kuzagera mu iterambere ry’umupira w’amaguru abanyarwanda bose bifuza kugeraho.

Ibi byose kandi, biza byingera kukuba harigeze kuba ho gushaka kubuza Nsabimana Celestin gukora test physique imugarura gusifura, kandi nyamara akanama k’ubujurire kari kamugize umwere, ariko Celestin amenya gukurirana neza uburenzanganzira bwe birangira test ayikoze nk’abandi, icyo gihe test yari yabereye kuri sitade Amahoro.

(Source:Funclub)

Leave A Reply

Your email address will not be published.