BIMWE MU BIREGO MANCHESTER CITY YABURANAGA BYAHANAGUWE.

197

Manchester City yatsinze nyuma yo kwisobanura ishinjwa kugura no kugurisha abakinnyi mu buryo bunyuranyije n’itegeko.

Tariki 23 Nzeri 2424, nibwo iyi kipe imaze imyaka irindwi iyoboresheje inkoni y’icyuma shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bwongereza, yatamgiye kuburanaa ku birego 115 yarezwe bijyanye n’uko yakoze ubucuruzi bwayo mu myaka ishize ibizwi nka fiunancial fair play. Mbere y’uko itangira kuburana, byavugwaga ko mugihe byayihama, yazakurwaho amanota ikanamburwa ibikombe yatwaye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere nibwo iyi kipe yatangaje ko yamaze gutsinda ibirego yari nyaratangiwe bijyanye n’uko yaguraga ikanagurisha abakinnyi. Mu kubitangaza, yavuze ko abashinzwe gutegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, bayishinje ibinyoma, ko yakoze ubucuruzi bwayo mu buryo bwemewe n’amategeko agenga igura n’igurishwa ry’abakinnyi.

Byavugwaga ko Man City yaba yararanze ku mategeko 25 yanditse mu gitabo cya Premier League, nyuma y’ibi byose byateshejwe agaciro kuko basanze nta tegeko na rimwe bishe. Ib byahise bikuraho ibirego 25 mu 115, ikaba igikomeje gutanga ibisobanuro ku bindi birego.

Biteganyijwe ko iyi kipe ifatwa nk’imwe mu zikomeye ku isi, izamara amezi abiri itanga ubusobanuro ku ngingo zitandukanye ziyirengera kugira ngo ikurirweho ibihano byose yari kuzafatirwa, ndetse ibe inatanze umucyo ku makipe yayibeshyagaho, akubita agatoki ku kandi.

Comments are closed.