Biravugwa ko ikipe ya APR FC yikuye mu irushanwa ryaberaga muri Zanzibar

2,865
Kwibuka30

Nyuma yo gutsindwa mu mukino wa kimwe cya kabiri n’ikipe ya Mlandege, ikipe ya APR FC yafashe umwanzuro wo kwikura mu mikino isigaye y’irushanwa rya Mapinduzi

Ikipe ya APR FC yavuze ko yamaze kwikura mu marushanwa ya Mapinduzi, amarushanwa yari amaze iminsi abera mu gihugu cya Zanzibar.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho ikipe ya APR FC yo mu Rwanda itsizwe kuri uyu wa kabiri n’ikipe ya Mlandege, iyo kipe ikavuga ko yagiye isifurirwa nabi mu gihe cyose yakinaga n’amakipe yo muri Tanzaniya.

Benshi mu bakunzi ba ruhago muri Tanzaniya na Zanzibar banenze imisifurire yaranze umukino wa Mlandege na APR FC ndetse bamwe bakavuga ko ari igisebo kuri ruhago yo mu karere. Uwitwa Msiita Visenti ukomoka Mwanza yanditse kuri X ati:”Ni igisebo ku mupira wacu no ku Karere, iyi kipe y’i Rwanda yibwe kabiri ku buryo bugaragara, n’uyu munsi yibwe cyane

Mlutazi James nawe uvuga ko akurikiranira hafi ibya ruhago mu Karere yagize ati:”Twabonye ikipe ya APR yibwa mu mukino wa Yanga, twongeye turabibona n’uyu munsi, ikipe ya Mlandege yahetswe ku buryo bugaragarira buri wese, iki ni igisebo kuri ruhago yacu

Kwibuka30

Ku munota wa 18 w’umukino, uwari kapiteni wa APR FC Shaiboub yatsinze igitego umusifuzi yemeza ko yaraririye nyamara amashusho agaragaza ko nta kurarira na guto kwabayeho.

Mlandege FC yaje mu mukino ishaka kugarira no kuwutinza cyane,yagiye ifashwa n’ibyemezo by’abasifuzi byatumye ibasha kugera kuri penaliti nkuko yabyifuzaga.

Nyuma y’umukino, Kapiteni wa APR FC Sharaf Eldin Shaiboub yatowe nk’umukinnyi w’umukino ariko sheke y’ibihumbi 750 by’amashilingi ya Tanzania yahawe yahisemo kuyishyira abasifuye uyu mukino kuko aribo abona ko bitwaye neza nk’uko amakuru ava Zanzibar abitangaza.

Umutoza w’Abanyezamu wa APR FC,Ndizeye Aime Desire Ndanda, nawe yagaye imisifurire y’aba banya Zanzibar, anababwira ko APR FC itazasubira muri aya marushanwa. Ati:”Nta mwanya wa 3 uzakinwa kuko APR FC iri gushaka uko yagaruka mu Rwanda gukomeza amarushanwa y’imbere mu gihugu

Leave A Reply

Your email address will not be published.