Biravugwa ko KIZITO MIHIGO yagerageje guha agatubutse abaturage ngo bamwambutse bamubera ibamba

14,463
Kwibuka30

Abaturage bo mu Murenge wa Nyabimata baravuga ko KIZITO yaba yagerageje kubaha amafranga ibihumbi 300 ngo bamwambutse barabyanga.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2020 byinshi mu binyamakuru byo mu Rwanda byari bifite inkuru y’uburyo Kizito MIHIGO yafatiwe ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ubwo yageragezaga kwambuka ngo ajye I Burundi anyuze mu nzira zitemewe n’amategeko zizwi nka “PANYA”. Amakuru menshi kandi mashya akomeje kuvugwa ashimangira ukuri kwabyo nubwo bwose abashinzwe umutekano bakomeje guhakana iby’ifatwa ry’uwo muhanzi w’icyamamare muri muzika mu Rwanda. Abaturage bo mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru aho Kizito yafatiwe, babwiye BBC ko mu masaha y’igitondo aribwo babonye Kizito ari kumwe n’abandi bagabo babiri nambaye amakote banahetse ibikapu mu migongo, umwe mu baturage yavuze ko Kizito yasabye abo baturage kumwambutsa akagera mu gihugu cy’u Burundi nawe akabaha ibihumbi 300, abo baturage babyanze bahita bahamagara abasirikare nyuma abapolisi nabo baraza bahita bafata abo bagabo barabatwara.

Kwibuka30

Bari bahetse ibikapu mu migongo, abaturage bahita bahuruza inzego z’umutekano.

Kugeza ubu ntabwo amakuru y’ifatwa rya KIZITO yari yemezwa n’uruhande urwo arirwo rwose, ikinyamakuru umuseke.com cyagerageje kuvugisha umuvandimwe wa Kizito nawe ntiyabatangariza byinshi, yavuze ko nawe ari kubyumva abikuye ku binyamakuru.

Kuki se KIZITO MIHIGO atagomba gusohoka igihugu?

Kizito MIHIGO Yahamijwe icyaha cyo kugambanira igihugu akatirwa imyaka 10 y’igifungo, ariko nyuma y’imyaka itatu gusa yahawe imbabazi na Prezida wa Repubulika, ubundi itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo gusohoka no kwinjira mu gihugu cye, ubwo burenganzira rero na KIZITO arabufite, ariko kuba yarafunguwe atarangije igihano yari yahawe, hari bumwe mu burenganzira aba atari yemererwa mu gihe hagisuzumwa ubunyangamugayo bwe, harimo nko kutambuka umupaka ujya hanze mbere y’igihe runaka, cyangwa kwitaba umunsi runaka urukiko rwo mu ifasi uherereyemo.

Impamvu rero inkuru yo kugerageza kwambuka igihugu yabaye ikibazo, nuko KIZITO MIHIGO nawe yari agikumiriwe n’iryo tegeko ryo kuba atemerewe kwambuka igihugu mbere y’igihe cyagenwe. Ariko kugeza ubu nta cyaha cyamuhama kuko atigeze yambuka umupaka, cyane cyane ko aho yafatiwe ari ku butaka bw’u Rwanda, ubwo icyo urukiko rwakora ni ukugenzura koko niba yageragezaga kwambuka kandi atabyemerewe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.