Biravugwa ko M23 yaba ugeze mu marembo ya Goma, abasirikare ba Leta bari gukizwa n’amaguru

5,694
Kwibuka30

Biri kuvugwa ko kuri ubu ingabo z’umutwe wa M23 zaba zimaze kwinjira mu marembo y’umujyi wa Goma mu gihe abaturage n’abasirikare ba Leta batagiye guhunga.

Imirwano yongeye kubura hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta guhera mu cyumweru gishize, kuri ubu biravugwa ko ingabo z’umutwe wa M23 zaba zimaze kwinjira mu marembo y’umujyi wa Goma ikintu cyateye ubwoba abaturage ku buryo batangiye guhunga ari benshi no ku bwinshi.

Amakuru dukesha Goma24 aravuga ko umutwe kabuhariwe wo mu ngabo za M23 wiyise LES LIONS DE SARAMBWE ariwo uyoboye abandi i Goma.

Iyo nkuru iherekejwe n’amashusho y’abantu benshi bari guhunga ikomeza ivuga ko usibye n’abaturage basanzwe bahiye ubwoba, abasirikare benshi ba FARDC n’indi mitwe ifatanije n’ingabo za Leta nka FDLR nabo bari guhungana n’abaturage.

Kwibuka30

Bamwe mu baturage batangiye guhunga umujyi wa Goma bivugwa ko wamaze kwinjirwamo na M23.

Umwe mu baturage wagaragaye kuri aya mashusho yavugaga ko ingabo za M23 zimaze kwinjira muri uwo mujyi kandi ko abasirikare ba Letaaribo batangiye guhunga, we aravuga ko bikomeye ariko agasaba abaturage kwiringira Imana gusa.

Amakuru akomeza avuga ko umutwe wa M23 ugeze ahitwa Kanyarucinya, ni mu nkengero z’umujyi wa Goma, umujyi utuwe n’abantu benshi, kuri ubu bikaba bikomeje kwibazwa amaherezo igihe cyose uyu mutwe waba wigaruriye uyu mujyi wa Goma.

Kugeza ubu guverinoma ya Congo yavuze ko idashobora kugirana ibiganiro ibyo aribyo byose n’uwo mutwe ishinja kuba igikoresho cy’u Rwanda ndetse ukaba ari n’umutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba.

Leave A Reply

Your email address will not be published.