Birmingham City yasezereye umutoza wayo Rooney imushinja umusaruro nkene

1,025
Kwibuka30

Umwongereza Wayne Rooney wari Umutoza Mukuru wa Birmingham City yo mu cyikiro cya kabiri mu gihugu cy’u Bwongereza, yirukanywe muri iyi kipe nyuma y’iminsi 83 kubera umusaruro muke.

Tariki 11 Nzeri 2023 ni bwo yasimbuye Umutoza John Eustace, nyuma y’uko Umuherwe Tom Wagner n’Ikompanyi ye Knighthead Capital Management Group bari bamaze kwegukana Birmingham City.

Intandaro yo kwirukana Wayne Rooney muri Birmingham City ni umukino yatsinzwemo na Reeds United ibitego 3-0 tariki ya 1 Mutarama 2024.

Nyuma yo kwirukanwa kwa Rooney, Umuyobozi Mukuru wa Birmingham City yagize ati: “Turi gukora ibishoboka byose ngo tugarure Birmingham City mu bihe by’intsinzi iwacu kuri St. Andrews.”

Kwibuka30

Yakomeje agira ati: “Tubabajwe n’uko ibihe byacu na Rooney bitagenze uko twari twarabigennye, ari na yo mpamvu twahisemo gufata ikindi cyerekezo.”

Wayne Rooney afite agahigo ko kuba ari we watsindiye Manchester United ibitego byinshi mu mateka yayo, bingana na 253, aho akurikirwa na Sir Bob Charlton winjije ibitego 249.

Mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Rooney aza ku mwanya wa kabiri mu bayikiniye imikino myinshi ingana na 120 aho akurikira Peter Leslie Shilton wakinnye 125, mu gihe aza ku mwanya wa kabiri mu bamaze kuyitsindira ibitego byinshi bingana na 53 inyuma ya Harry Kane umaze kwinjiza 62.

Mu mikino 15 Wayne Rooney yatoje Birmingham City yatsinze imikino ibiri, anganya ine, atsindwa icyenda.

Muri iyi mikino 15 yinjije ibitego 15 yinjizwa ibitego 30. Wayne Rooney yasanze iyi kipe ku mwanya wa 6 ayisize ku wa 20.

Nyuma yo guhagarika ruhago mu 2021, Rooney yatangiriye umwuga we w’ubutoza muri Derby County, akomereza muri DC United na Birmingham City ari na yo batandukanye uyu munsi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.