Bite bya Byiringiro Lague watsinzwe igeragezwa?

5,710
Kwibuka30

Nanubu amakuru ya rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Byiringiro Lague, akomeje kuba ubwiru nyuma yo gutsindwa igeragezwa mu Ikipe ya Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi.

Ku wa 8 Nyakanga ni bwo Byiringiro Lague yerekeje mu Busuwisi nyuma y’uko yari yahagiye muri Mata kuvugana n’amakipe yaho arimo FC Zurich yamwanze, agahabwa amahirwe na Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri.

Ubuyobozi bwa APR FC akinira, bwari bwatangaje ko mu gihe uyu mukinnyi yashimwa na Neuchatel Xamax, azatangwaho ari hejuru y’ibihumbi 130$.

Byiringiro Lague yifashishijwe mu mukino umwe wa gicuti iyi kipe yatsinzemo FC Thun igitego 1-0, ariko ntiyongera kugaragara mu mikino yakurikiyeho.

Abinyujije kuri Instragram, Byiringiro mu kwezi gushize yemeje ko yatsinzwe igeragezwa kuko atabyaje umusaruro amahirwe yabonye.

Ati “Mwiriwe neza, mu by’ukuri ndagira ngo nkure abantu mu rujijo, numvise itangazamakuru batangaza ko APR FC yanyimye amahirwe yo gukina amezi atandatu ariko si ko bimeze, ahubwo amahirwe nabonye ntabwo nayabyaje umusaruro cyangwa ngo nyakoreshe neza. Bivuze ko natsinzwe igeragezwa nari nagiyemo atari APR FC yabigizemo uruhare.”

Yakomeje agira ati “Ndizeza abakunzi banjye ko aho bitagenze neza nahabonye, aho imbaraga zanjye nke ziri nahabonye, mbasezeranya ko ngiye gukosora aho bitagenze neza, andi mahirwe nzongera kubona ko nzayabyaza umusaruro.”

Kwibuka30

Nyuma yo gutsindwa igeragezwa ubu Lague ari he kuki adataha?

Amakuru Indorerwamo yamenye, ni uko uyu musore akomeje kuzungurutswa u Burayi bwose yizezwa na Mupenzi Eto’o ko azamubonera indi Ikipe azakinira aho kugaruka mu Rwanda.

Ese koko birakwiye ku myaka ya Lague kuguma muri ibi?

Uyu musore w’imyaka 21 y‘amavuko, benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bahamya ko ku myaka afite bizamugora gukomeza kwizezwa ibidashoboka kandi yari akwiye kugaruka mu rugo agashaka indi Ikipe aba akinira.

Andi makuru avuga ko Byiringiro, ari mu Bubiligi ariko ataramenya ahazaza he kuko akomeje kwizezwa kubonerwa indi Ikipe.

Mupenzi Eto’o yijeje Lague kuzamubonera indi Ikipe i Burayi
Byiringiro Lague akomeje akomeje gusiragizwa i Burayi
Leave A Reply

Your email address will not be published.