Bourkina Faso: Cpt Ibrahim Traore yiyongeje indi myaka 5 ayobora igihugu

312
RPF

Captain Ibrahim Traoré uyobora inzibacyuho ya Burkina Faso kuva muri Nzeri 2022 ubwo yakuragaho ubutegetsi bwa Lieutenant Colonel Paul Henri Sandaogo Damiba, yafashe icyemezo cyo kwiyongeza imyaka itanu.

Ni icyemezo cyafatiwe mu biganiro byahuje abarimo abahagarariye igisirikare n’izindi nzego z’umutekano, abo muri sosiyete sivile ndetse n’abo mu Nteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho kuri uyu wa 25 Gicurasi 2024.

Nk’uko ibiro ntaramakuru AP (Associated Press) byabitangaje, Colonel Moussa Diallo uyoboye itsinda rya komite yateguye ibi biganiro, yagize ati “Igihe cy’inzibacyuho kizarangira mu mezi 60, azabarwa guhera tariki ya 2 Nyakanga 2024.”

Ibi biro ntaramakuru byasobanuye ko bamwe mu bitabiriye ibi biganiro bari banze ko Capt Traoré yongezwa imyaka itanu y’ubuyobozi. Bifuzaga ko haba amatora mu gihe cya vuba kugira ngo iki gihugu kiyoborwe n’umusivili nk’uko byahoze mbere ya Lt Col Sandaogo, ariko ntacyo byatanze.

Ubwo abasirikare bayobowe na Capt Traoré bakuragaho ubutegetsi bwa Lt Col Sandaogo, bari basezeranyije abaturage ko biteguye gukuraho ibibangamiye umutekano w’igihugu birimo ibikorwa by’iterabwoba by’imitwe ishamikiye kuri Islam.

Gusa kugeza ubu muri Burkina Faso haracyari ubwiganze bw’ibikorwa by’iterabwoba kuko igenzura igice kinini cy’iki gihugu.

Capt Traoré yafashe icyemezo cyo kwitabaza u Burusiya kugira ngo buzamufashe gutsinsura iyi mitwe.

Ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Burkina Faso bwari bwarasezeranyije abaturage ko muri Nyakanga 2024 hazaba amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Leave A Reply

Your email address will not be published.