Bourkinafaso: Ibyihebe byateye mu rusengero byica abakristo bagera kuri 15 abandi barakomereka
Umutwe w’iterabwoba wagabye igitero muri kiliziya wica abasivili bagera kuri 15 ukomeretsa abandi batari bake.
Kuri iki cyumweru taliki ya 25 Gashyantare 2024 mu gihugu cya Bourkinafaso, umutwe w’iterabwoba wari witwaje ibirwanisho bicira umuriro wateye kiliziya yo muri diyosezi ya Dori mu mudugudu wa Essakane maze wica abakristo b’abasivili bagera kuri 15 mu gihe abandi bakomerekeye muri icyo gitero.
Umukuru wa diyosezi Jean-Pierre Sawadogo yagize ati: “Igitero cy’iterabwoba cyabaye mu Mududugudu wa Essakane ku wa 25 Gashyantare cyaguyemo inzirakarengane zari mu misa”.
Yatangarije AFP ko umubare w’agateganyo w’abahitanywe na cyo ari 15 mu gihe babiri bakomeretse.
Sawadogo yasabye ko igihugu cyagira amahoro n’umutekano.
Iki ni ikindi gitero cy’iterabwoba cyibasiye amatorero ya gikirisitu, mu gihe igiheruka cyashimutiwemo abapadiri.
Burkina Faso yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba ndetse inyeshyamba zigendera ku matwara ya kiyisilamu zahasesekaye guhera mu mwaka 2015.
Comments are closed.