Bourkinafaso: igisirikare cyemeje ko cyahiritse ubutegetsi bwa KABORE

7,146
Kwibuka30
Burkina Faso: Coup d'état fears grow with President Kaboré's location  uncertain

Nyuma yo gufunga Perezida, agatsiko k’abasirikare katangaje ko kamaze guhirika ingoma ya Christian KABORE.

Ari kuri Tereviziyo y’igihugu, minisitiri w’ingabo Barthélémy Simporé yatangaje ko igisirikare cy’igihugu kimaze guhirika ingoma ya Bwana Kaboré Christian wari uri mu maboko y’igisirikare guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ndetse anatangaza ko inteko ishingamategeko yahagaritswe.

Amakuru avuga ko kugeza ubu igihugu cya Burkinafaso gitekanye ariko ibimodoka bya gisirikare ndetse n’ibibunda biremereye biri hafi y’aho tereviziyo na radio by’igihugu bikorera.

Kwibuka30

Umunyarwanda witwa Djuma Itangishaka uba i Ouagadougou yavuganye n’umunyamakuru wa Indorerwamo.com avuga ko igisirikare kikimara gutangaza ko cyahiritse ubutegetsi bwa KABORE bahise birara mu mihanda bagaragaza ko bishimiye icyo cyemezo, ariko ko Leta y’inzibacyuho yahise itegeka ko habaho ibihe bidasanzwe mu gihe ibintu bigiye gushyirwa mu buryo.

Ariko nubwo bimeze bityo, Leta y’inzibacyuho yasabye abaturage gukomeza imirimo yabo nk’ibisanzwe ko bazajya bahabwa amakuru y’uko ibintu byifashe umunsi ku munsi.

Perezida KABORE yize iby’ubukungu akaba ari umuhanga mu bijyanye n’amabanki, yagiye ku buyobozi bw’iki gihugu mu mwaka wa 2015 atsinze amatora, ni nayo matora ya mbere kuva Bwana Blaise Compaoure yahunga igihugu yari amaze imyaka 27 ayoboza inkoni y’icyuma ariko akaza kwirukanswa n’umujinya w’Abaturage bari bariye karungu birara mu mihanda bavuga ko batakimushaka.

Comments are closed.