Bourkinafaso: Nyuma y’amezi 10 gusa ahiritse ubutegetsi, Lt. Col. Paul-Henri Damiba nawe atewe coup d’Etat

7,925
Kwibuka30

Nyuma y’igihe kitageze no ku mwaka ahiritse ubutegetsi, Lt Col. Paul Damiba bimaze kwemezwa ko nawe yahiritswe ku butegetsi na Cpt Ibrahim Traoré

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu ahagana saa tanu z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, binyujijwe kuri tereviziyo y’igihugu, abasirikare bayobowe na Capitaine Ibrahim TRAORE batangaje ko bahiritse perezida w’icyo gihugu Lt. Col Paul Damiba nawe wari waragiye ku butegetsi mu kwezi kwa mbere uno mwaka nawe ahiritse perezida Roch Kaboré washinjwaga kudakemura ikibazo cy’umutekano muke waterwaga n’umutwe wa ki islam muri icyo gihugu cyane cyane mu murwa mukuru Ouagadugu.

Kwibuka30

Mu ijambo rye, capitaine Traore yavuze ko guhera none ubutegetsi bwa Lt. Col Paul Damiba bushyizweho iherezo kandi ko inzego zose za Leta harimo n’inteko ishingamategeko ndetse n’itegekonshinga byose bibaye bihagaze mu gihe igisirikare kibaye gifashe inshingano zo guhosha ibibazo bya politiki byari bimaze iminsi bivuga muri icyo gihugu.

Abaturage bo mu mujyi wa Ouagadougu bavuze ko ku manywa hakomeje kumvikana amasasu aremereye n’ayoroheje, ndetse bamwe bakavuga ko inzira zigana ku cyicaro cya perezidansi zari ziriwe zifunze, ibi bikaba byakurikiye imyigaragambyo yabaye ku munsi w’ejo ku wa kane aho abaturage biraye mu mihanda basaba ko perezida w’igihugu yegura kuko nawe yananiwe gukemura ikibazo cy’umutekano uhungabanywa n’intagondwa za ki isilamu.

Igihugu cya Bourkinafaso, kuva cyabona ubwigenge kimaze kuberamo ihirikwa ry’ubutegetsi inshuro zigera ku icyenda zose, ikintu gituma kino gihugu kiza mu bihugu byayemo coup d’Etat nyinshi nubwo ataricyo kiza ku isonga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.