Brazil: Abantu 40 batikiriye mu mwuzure wibasiye umurwa mukuru

5,947

Abantu bagera kuri 40 nibo bamaze kumenyekana ko bishwe n’umwuzure n’inkangu mu murwa mukuru wa Brazil Sao Polo.

Ubuyobozi bw’uyu Mujyi bwatangaje ko haguye imvura yari ku kigero cya milimetero 600, mu duce dutandukanye kuri iki Cyumweru. Yaguye ku kigero cyo hejuru kuko iyi bari biteze ko yagwa nko mu gihe cy’ukwezi.

Mu mashusho yashyizwe hanze hagaragaye amazi menshi yarengeye amazu mu duce dutandukanye ndetse n’imihanda yaridutse.

Meya wa São Sebastião, Felipe Augusto, yatangaje ko kugeza ubu hamaze gupfa abantu 40, inzu 50 zarengewe ndetse ko abantu 228 bakuwe mu byabo n’ibi biza, biyongera kuri 338 bahungishirijwe mu Majyaruguru ya São Paulo.

Kugeza ubu inzego z’ubutabazi ziri gukora iyo bwabaga kugira ngo zitabare abari mu kaga, zatangaje ko imfu ziri buze kwiyongera kuko hari abantu benshi baburiwe irengero.

Ibi biza byateje ingaruka nyinshi kuko byatumye Imijyi nka São Sebastião, Ubatuba, Ilhabela na Bertioga isubika ibirori bya ‘Carnival festivitie’ bikurura ba mukerarugendo benshi.

Muri iki gihe cy’ibyago Perezida wa Brésil, Luiz Inacio Lula da Silva, yatanze ihumure ku baturage bagezweho n’ibi biza ndetse kuri uyu wa Mbere agaragara ari mu bikorwa byo kubasura.

Si ubwambere imvura nyinshi iteje ibibazo muri Brésil kuko mu mwaka ushize, mu Mujyi wa Petropolis imvura nyinshi yahitanye abantu basaga 230.

Comments are closed.