Bruce Melody wari wafatiwe i Bujumbura agafungwa, ubu biravugwa ko yamaze kurekurwa

10,018
Kwibuka30

Polisi y’u Burundi yarekuye umuhanzi Bruce Melodie, watawe muri yombi akigera muri icyo gihugu ashinjwa ko hari amafaranga abereyemo umwe mu bashoramari bakomeye, unategura ibitaramo.

Mu mpera za 2018 ni bwo hamenyakanye amakuru y’uko Bruce Melodie yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza Noheli, cyagombaga kubera mu Mujyi wa Bujumbura ku wa 25 Ukuboza.

Bitewe n’ibibazo by’umutekano wari utaramera neza i Burundi, Bruce Melodie yafashe icyemezo cyo kutajya gutaramirayo, ntiyanasubiza ‘avance’ yari yahawe ku mafaranga yari guhembwa.

Amakuru IGIHE ifite ni uko ubwo abari bateguye iki gitaramo bumvaga ko uyu muhanzi agiye kujya i Burundi, batekerezaga ko wenda bakumvikana bagasubukura umushinga bari bafitanye.

Kwibuka30

Icyakora ngo si ko byagenze kuko uyu muhanzi atigeze avugisha uwari wamutumiye ndetse ngo nta n’ubwumvikane bwabayeho.

Uwari watumiye Bruce Melodie wari uzi ko uyu muhanzi agiye gukorera igitaramo i Bujumbura yakomeje kwizera ko bazaganira ariko arategereza araheba kugeza ubwo uyu muhanzi ageze i Bujumbura, asanga undi yamaze kuregera Polisi na yo ihita imuta muri yombi.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Melodie yarekuwe amaze kumvikana n’uwo abereyemo umwenda. Ni imishyikirano yabereye kuri Sitasiyo ya Polisi.

Uyu muhanzi afite ibitaramo bibiri mu Burundi, kimwe kizaba ku wa 2 Nzeri kuri Zion Beach, ikindi kizaba ku wa 3 Nzeri muri Messe des officiers.

Leave A Reply

Your email address will not be published.