Bugesera: Abantu babiri bikekwaho kuba bari abajura baraye barashwe barapfa
Abagabo babiri bikekwa ko bari bavuye kwiba baraye barashwe barapfa ubwo basabwaga guhagarara bakanga ahubwo bakagerageza kurwanya inzego z’umutekano.
Mu murenge wa Mayange ho mu Karere ka Bugesera haravugwa urupfu rw’abagabo bagera kuri babiri baraye barashwe barapfa mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Mata 2023 ubwo abashinzwe umutekano babasabaga guhagarara ngo babaze aho bavuye n’ibyo bari bikoreye, aho guhagarara ahubwo bagashaka kwiruka, ndetse bagerageza no kurwanya inzego z’umutekano bakoresheje imihoro n’imipanga.
Aya makuru yemejwe na Bwana Sebarundi Ephrem akaba ari nawe uyoboye umurenge wa Mayange, uyu muyobozi yavuze ko ahagana saa munani z’ijoro zishira kuri uyu wa kabiri, ubwo abashinzwe umutekano bari mu kazi kabo babonye abagabo bikoreye ibikapu, babasaba guhagarara abandi baranga, ahubwo baza babasanga bashaka kubatema bakoresheje imihoro nibwo abashinzwe umutekano nabo birwanyeho barabarasa kuko babonaga bakomeza kubasatira cyane.
Amakuru avuga ko abarashwe ari Bwana Rukeratabaro Gad w’imyaka 35 utuye mu Murenge wa Mayange n’uwitwa Urayeneza Jean De Dieu we akaba avuka mu Murenge wa Rilima na we w’imyaka 35 y’amavuko.
Abazi abo bagabo bombi bavuze ko basanzwe ari abajura ndetse ko bigeze no kubifungirwa, ariko nyuma yo kurekurwa bakomeza kwiba.
Bimwe mu byo babasanganye harimo Televiziyo, ndetse n’imfunguzo nyinshi hamwe n’ibindi bikoresho bifashishaga bacukura inzu z’abaturage.
Gitifu Sebarundi yavuze ko hari abandi bari kumwe batahise bamenyekana kuko bahise biruka inzego z’umutekano zikaba zigishakisha amakuru.
Yahumurije abaturage ko bagomba gutuza kuko inzego z’umutekano zihora ziri maso ariko abasaba kujya batanga amakuru ku gihe y’abantu bakekwaho imyitwarire mibi kugira ngo bakumire icyaha kitaraba.
Comments are closed.