Bugesera: Abasirikare na Police bashyikirije inzu abatishoboye batanga n’amagare ku rubyiruko rwabaga i Wawa.

657

Kuri uyu wa gatatu tariki 19 Kamena 2024 Mu Ntara y’lburasirazuba mu Karere ka Bugesera, minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda ari kumwe na Guverineri w’lntara y’lburasirazuba Bwana Pudence Rubingisa, meya w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard n’abandi bayobozi batandukanye, bashyikirije inzu 10 zubakiwe imiryango itishoboye yo mu Murenge wa Rweru, bongera batanga amagare ku rubyiruko rwavuye mu bigo ngororamuco nyuma yo kwigishwa rugahinduka, mu gusoza ibikorwa by’ubufatanye hagati y’ingabo z’u Rwanda na Police y’lgihugu byari bimaze amezi uherereye 1Werurwe 2024.

Ni ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda na Police y’igihugu byari bigamije “kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, hanitabwa ku kubungabunga umutekano n’umutuzo, byo musingi w’iterambere mu Rwanda.”

Mu gusoza ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda na Police y’lgihugu byo kwegera no kuzamura imibereho myiza y’abaturage (RDF&RNP community outreach Program) Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda yavuze ko ku bufatanye bw’Ingabo na Police n’abaturage, bageze ku bikorwa byinshi birimo; kubakira amacumbi abaturage batishoboye, ingo mbonezamikurire y’abana bato, hatangwa amatungo magufi, na serivisi z’ubuvuzi ku baturage.

Minisitiri Juvenal Marizamunda yagize ati: “Uyu mwaka mu gihe twiteguraga kwizihiza imyaka 30 yo kwibohora, twahuje imbaraga z’Ingabo z’igihugu n’imbaraga za Police ndetse n’abaturage kugira ngo turusheho kwizihiza iyi myaka 30 dukora igikorwa dufatanyije kandi gifite ingufu kurushaho.

Bashyikirijwe amagare na minisitiri w’ingabo

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yasabye abaturage gusigasira no kubungabunga ibikorwaremezo n’ibindi, bakabicungira umutekano.

Guverineri Rubingisa ati: “Tubungabunge ibyo twagezeho binyuze mu kwirindira umutekano, no mu kwiteza imbere muri politiki zitandukanye z’imiyoborere myiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard yashimiye ingabo z’u Rwanda  na police y’igihugu ku bikorwa myiza byo kubakira amacumbi  imiryango itishoboye yo mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan umunyamakuru wa Indorerwamo.com mu Bugesera)

Comments are closed.