Bugesera: Arasaba ubutabera nyuma yo gukubitwa akavunwa ukuboko, ukuguru n’imbavu na Mudugudu afatanyije na bavandimwe be


Umuturage wo mu Murenge wa Nyarugenge wo mu karere ka Bugesera arasaba ubutabera avuga ko umuyobozi w’umudugudu afatanyije n’abavandimwe be bamukubise, bakamumugaza, bikamuviramo ubumuga bwo kuba ntacyo akibasha kwikorera.
Uwakubiswe ni Dusengima Theogene, wakubiswe mu gitondo Saa moya tariki 13 Mata 2025, uyu muturage akaba asanzwe atuye mu Kagari Karugando mu Mudugudu wa Rebero, yakubiswe na Mudugudu Nyiransengiyumva Bernadette, musaza we Kubwayo Fidele., murumuna we, n’umuhungu we.
Dusengima Theogene wakubiswe akagirwa igisenzegeri, yabwiye Radio na TV1 dukesha iyi nkuru ko yaviriweho inda imwe na Mudugudu afatanyije nabo mu muryango we uko ari bane.
Avuga ko yari yaraye ashyamiranye na musaza wa mudugudu usanzwe ashinzwe imibereho myiza mu mudugudu, ngo ubwo yazindukiraga kwa Mudugudu, nibwo uwo musaza wa mudugudu yagaruye ibyaraye bibaye, maze ngo aramwadukira atangira gukubita, muri iyo mirwano Mudugudu nawe ntiyatangwa nawe atangira gukubita.
Yagize ati: “Nagiye mu gitondo saa moya kureba Mudugudu ngo ansobanurire iby’amafaranga y’inguzanyo, mpageze abimbwiraho, haba haje musaza we bita Kubwimana Fideli, nashidutse yafashe inkoni yatangiye kunkubita, Mudugudu nawe ahita ankubita umuhini mu rubavu, murumana wa Mudugudu n’umuhungu we bahita bankubita umwase nikubita hasi bankubitira aho hasi.”
Abaturage bahageze bikimara kuba, bemeza ko uyu muturage yarenganyijwe na Mudugudu afatanyije na musaza we, murumuna we ndetse n’umuhungu we, bagasaba ko yahabwa ubutabera.
Umwe yagize ati: “Ngo mumukubite mu mwice, ikizaba nzakirengera. Umugabo baramukubise, ukuboko kwaravunitse igufwa riratandukana.”
Undi muturage yagize ati: “Theogene yazamuye atya, azamuye musaza wa Mudugudu, akinze akaboko ahita akubita, akubise Mudugudu nawe ahita akubita igikoni hano mu rubavu ahita yikubita hasi aragwa.”
Mudugudu yemera uruhare umuryango we wagize mu ikubitwa ry’uyu muturage, ariko akavuga ko ikibazo yakigiranye na musaza we ngo abandi ari ugushaka kubaharabika.
Kugeza ubu nta rwego na rumwe rwa Leta rwari rwagira icyo ruvuga kuri runo rugomo rwakorewe umuturage Theogene, twagerageje no kuvugana n’umuvugizi wa RIB ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge ngo hagire ugira icyo avuga ariko ntibyadukundira
Yagize ati: “nk’umuryango ntabwo duhakana ko atakubiswe, yarakubiswe.”
Uyu muturage wakubiswe akamugazwa bikomeye, kugeza kuri ubu agendana igisima yashyizwe ku kaboko na muganga, ari nako adasiba mu nzego z’ubuyobozi bakamusubiza ko ikibazo ke kirimo gikurikiranwa, ibyo afata nko kwimwa ubutabera no gushaka kuburizamo ikibazo ke.
(Habimana Ramadhani/ indorerwamo.com))
Comments are closed.