Bugesera: Ba Mutima w’urugo basabwe kuba abarinzi b’umutekano n’imibereho myiza.


Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umutekano n’imibereho myiza y’abaturage, ba Mutima w’Urugo bo mu Karere ka Bugesera basabwe kugira uruhare rugaragara mu kubaka Umudugudu ntangarugero w’icyitegererezo utarangwamo ibyaha.
Ibi byagarutsweho ku wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri 2025, mu Nteko Rusange y’Inama ngarukamwaka y’Igihugu y’Abagore bahagarariye abandi ku rwego rw’Akarere ka Bugesera, Imirenge n’Utugari.
Ni inama yitabiriwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Jeanne Nyirahabimana, ari na we wari umushyitsi mukuru, Meya w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, Visi Perezidante wa CNF ku rwego rw’lntara y’lburasirazuba, Perezidante wa CNF ku rwego rw’Akarere Mutumwinka Imerde, Abahagarariye inzego z’umutekano, Abanyamabanga Nshingwa Bikorwa b’lmirenge ndetse n’abafatanyabikorwa ba CNF ku rwego rw’Akarere.
Yari Inteko Rusange y’lnama y’lgihugu y’Abagore yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imihigo yacu, Uruhare rw’Umugore mu kubaka Umuryango Ushoboye.”
Mu ijambo rye Dr. Jeanne Nyirahabimana, yashimiye ba Mutima w’urugo bitabiriye iyi nteko rusange, cyane dore y’uko yari Inteko ya ba Mutima w’urugo yareberaga hamwe abesheje imihigo ya 2024-2025 no gusinya indi mishya ya 2025-2026.
Dr. Nyirahabimana yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ku ruhare kagira mu guteza imbere abagore.
Dr. Nyirahabimana yasabye ko mu mihigo ba Mutima w’urugo basinye bazibanda ku kugira uruhare rugaragara mu kubaka Umudugudu ntangarugero w’ikitegererezo utarangwamo ibyaha.
Yagize ati: “Nagira ngo mbibutse kuri ya Midugudu y’ikitegererezo itarangwamo icyaha, twongere tuyigarure, ba Mutima w’urugo basobanukirwe babimenye, bagire uruhare mu kugira uruhare mu Midugudu itarangwamo icyaha. Niba tugiye kwimakaza imiryango ishoboye kandi itekanye, nibyo bizatugeza no kuri ya Midugudu itekanye.“
Dr. Nyirahabimana yabasezeranyije ko agiye kugeza kubuyobozi bw’lntara uko inama y’lnteko Rusange y’lnama y’lgihugu y’Abagore bo muri Bugesera uko yagenze kugira ngo ibyo bagaragaje bizafashwe guterwa inkunga.
Meya Mutabazi Richard, mu izina ry’Akarere ayoboye binyuze mu b’Anyamabanga Nshingwa Bikorwa n’izindi nzego, yijeje ubufatanye ba Mutima w’urugo kugira ngo bazese imihigo.
Umuhuzabikorwa w’lnama y’lgihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere, Mutumwinka lmerde, yavuze ko bishimira ingamba Leta yashyizeho zisubiza agaciro umugore ndetse n’ikizere bafitiwe n’igihugu nk’abagore.




Imerde yatangaje ko bishinira kuba baresheje imihigo y’umwaka 2024-2025 ku kigero cya 97.3/100 avuga ko biteguye kongera kuzesa imihigo mishya ya 2025-2026 izaba ishingiye mu nk’ingi eshatu arizo imiyoborere, ubukungu, n’imibereho myiza.
Ba Mutima w’urugo biyemeje kongera uruhare rwabo mu guteza imbere imiryango, kwirinda ihohoterwa no kurwanya ibyaha, hagamijwe kugira uruhare rwabo rwitezweho guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gukumira ibibazo byugarije umuryango nyarwanda, binyuze mu bwitange n’ubufatanye n’izindi nzego.
Inteko Rusange ya CNF ku karere ubusanzwe igizwe n’abagize Komite z’Inama y’Igihugu y’Agabore (CNF) ku karere no mu Mirenge n’Abahuzabikorwa bayo mu Tugari.
(Inkuru ya Habimana Ramadhan /umunyamakuru wa INDORERWAMO i Bugesera)
Comments are closed.