Bugesera: Barizeza Paul Kagame kuzamutora 100% maze bagakoza isoni abumva ko bitashoboka.

312
RPF

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera barizeza umukandida Paul Kagame uri guhatanira kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 5 iri imbere ko nta gisibya ihari yo kutazamutora 100% kuko hakiri byinshi bashaka ku geraho bakiri kumwe nawe, no gukoza isoni abumva ko bitashoboka.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa gatatu tariki 3 Nyakanga 2024 ubwo bari kuri stade y’Akarere ka Bugesera mu gikorwa  cyo kwamamaza umukandida Paul Kagame watanzwe n’umuryango FPR inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu ndetse n’abakandida depite bawo mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024 na tariki 16 Nyakanga 2024.

Abaturage baganiriye na indorerwamo.com bavuga ko mu myaka 30 ishize u Rwanda hari aho rumaze kuva n’aho rumaze kugera ubu hashimishije ku buryo ntawashidikanya ku iterambere ryarwo mu nguni zose, bakavuga ko uri inyuma yabyo byose ari Paul Kagame waranzwe n’ubwitange no gukorana umurava inshingano zo kuyobora igihugu no kugeza ku iterambere abaturage.

Nizeyimana Sylvestre yagize ati:”Impamvu zatuma umuntu atora Paul Kagame ni nyinshi, iyo urebye aho twari turi mu myaka itambutse aho ntawabashaga kugendera mu modoka, ntawe ucana amashanyarazi, ntawe uvoma amazi meza, ntawe ubasha kwiga mu ishuri ryiza, ubuvuzi ari ntabwo, ariko Paul Kagame aho abereye Perezida byose byatugezeho tubikesha imiyoborere myiza ye no kudushakira iterambere twese nk’abaturage ayoboye.”

Ngoboka Evariste nawe yemeza ko azatora Paul Kagame ngo kuko umuryango wabo wa FPR lnkotanyi ujya  kumwemeza ko ariwe uzabahagararira ku mwanya w’umukandida w’umukuru w’igihugu hari ibyo babonaga agifitiye Abanyarwanda byo kubagezaho. 

Yagize ati:”Njyewe se ndinde wo kutazamutora kandi n’abanyamuryango ba FPR lnkotanyi badukuriye bararangije kubona ko hari byinshi agifitiye Abanyarwanda byo kubagezaho. Rero nanjye amahitamo asigaye ni amwe ni ayo kuzamutora.”

Mukarugwiza Annonciata, Ukuriye ibikorwa byo kwamamaza FPR-Inkotanyi mu Karere ka Bugesera, yavuze ko “Bugesera kari Akarere kahejwe, kari gafite amateka mabi, ariko ko kugeza ubu buri muturage wese agafitemo  uburenganzira bungana nk’undi munyarwanda wese. 

Ati:”Ubu rero ni Bugesera y’ubuzima kuri buri wese. Ni Akarere kifuzwa na buri umwe, Perezida Kagame yaduhinduriye amateka, ubu buri muturage wese afite uburenganzira nk’undi munyarwanda wese.”

Abakandida Depite bari ku rutonde rw’Abakandida b’Umuryango FPR Inkotanyi; Uwitije Clementine, Mukandanga Speciose na Rutayisire Jackson, mu bikorwa byo kwiyamamaza bikomeje, bagize umwanya wo kugaragaza imigabo n’imigambi y’Umuryango RPF Inkotanyi n’Umukandida Paul Kagame, basaba abaturage kuzamutora ndetse na bo ubwabo.

Umukandida Paul Kagame ugomba gukomeza ibikorwa byo kwiyamamaza, ategerezanyijwe ubwuzu bwinshi n’Ibihumbi by’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Karere ka Bugesera ndetse n’abandi banyamuryango bazaba baturutse ahandi mu bice bitandukanye ku wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024 ku kibuga cya Kindama giherereye mu Murenge wa Ruhuha.

(Inkuru ya Habimana Ramadhani, umunyamakuru wa indorerwamo.com mu Bugesera) 

Leave A Reply

Your email address will not be published.