Bugesera: Basabwe kwimakaza ihame ry’uburinganire abari mu makimbirane bakayareka.

3,946

Abaturage basabwe kwimakaza ihame ry’Uburinganire hagati y’abashakanye kuko ariho iterambere ry’Umuryango ryubakiye ndetse ikaba n’inkingi y’Imiyoborere myiza igihugu gishingiraho abari mu makimbirane bakayareka.

Bakaba babisabwe n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard, yabigarutseho Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nzeri 2023 mu Murenge wa Musenyi ari nawo watangirijwemo ku rwego rw’Akarere icyumweru cy’ubukangurambaga cyahariwe kwimakaza ihame ry’Uburinganire.

Iki cyumweru cyateguwe ku bufatanye bw’Intara y’Iburasirazuba, na Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uturere n’abandi bafatanyabikorwa, insanganyamatsiko yacyo ikaba igira iti: “Ihame ry’uburinganire, Inkingi y’Imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza kandi rirambye”,

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ubu bukangurambaga Meya Mutabazi Richard, yavuze ko ubukangurambaga buzamara icyumweru mu Karere hose, bukazibanda cyane ku lhame ry’uburinganire mu muryango uko ryubahibahirizwa, gusezeranya imiryango itari ibanye mu buryo bwemewe n’amategeko, kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere no kubashyira muri sisiteme (system) ndetse no gufasha gusubiza mu ishuri abanyeshuri.

Umuyobozi w’Akarere Ka Bugesera Mutabazi Richard akaba yasezeranyije imiryango 24 yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko.

Meya MUTABAZI yasezeranije imwe mu miryango yabanaga itarasezeranye byemewe n’amategeko

Akomeza avuga ko ihame ry’uburinganire rigenda ry’umvikana haba kumugabo ndetse no kumugore ariko ko hakirimo kwitinya kuruhande rw’Abagabo hakaba hakinagaragara ihohoterwa rikorerwa Abagore mungo, ndetse no gucunga umutungo bigiteza amakimbirabe.

Akaba yabasabye ko bakWimakaza mu Miryango yabo lhame ry’uburinganire ko ariho iterambere ry’umuryango ryubakiye, bakirinda intonganya zabagabisha ku gutandukana.

Meya Richard yasangiye umutsima n’abasezeranye imbere y’amategeko

Meya Mutabazi ati: “lcyo twifuza muri rusange ni uko bagira umuryango utekanye, ushoboye, kandi uteye imbere, tukaganiriza ingo ziri mu makimbirane zikabireka, imiryango iri hafi igatabara tukubaka umuryango uteye imbere kandi utekanye”.

Abaturage nabo bavuga ko lhame r’yuburingabire barisobanukiwe neza ubu ko bagiye kubana mu mahoro bakareka amakimbirabe bagafatanyiriza hamwe kuko ari bwo umuryango ukomera ugatera imbere.

Ni ubukangurambaga bwatangiye tariki 26 Nzeri 2023, bukazasozwa tariki ya 3 Ukwakira 2023. 

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Comments are closed.