Bugesera: Bwana Gasongo warobaga amafi mu ruzi rwa Rumira yarohamye arapfa

3,992
Kwibuka30

Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ririma, haravugwa inkuru y’umugabo uzwi ku kazina ka Gasongo warohamye mu ruzi rwa Rumira ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 12 Ukuboza 2023.

Bamwe mu baturage bavuga ko byatewe n’umuyaga mwinshi wabaye ku mugoroba, umuyaga watumye mu ruzi haza igisa n’umuhengeli akaba aribyo byatumye ubwato burohama.

Umwe mu bari aho yabwiye umunyamakuru wacu ukorera mu Karere ka Bugesera ati:”Ahagana saa kumi z’umugoroba hari umuyaga mwinshi cyane, wateye ikimeze nk’umuhengeli, nibyo byatumye ubwato Gasongo yari arimo burohoma”

Kwibuka30

Aya makuru y’urupfu rwa Gasongo rwemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ririma Bwana SEBARUNDI Euphrem, ku murongo wa terefoni yagize ati: “Nibyo koko uwo mugabo yapfuye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, amakuru nayabwiye n’abaturage babibonye. Ubundi urupfu rwa nyakwigendera rushobora kuba rwateye n’umuyaga mwinshi waranze kano gace ahagana saa kumi z’umugoroba, wabaye mwinshi cyane bituma ubwato yari arimo bumirwa n’uruzi”

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage bakora umurimo w’uburobyi muri urwo ruzi kujya birinda ikintu cyose cyatuma ubuzima bwabo bujya kaga, cyane cyane nk’igihe hari umuyaga mwinshi.

Amakuru dufite ni uko Bwana Gasongo yari mu kigero cy’imyaka 33, kandi umurambo we ukaba utaraboneka kugeza aya masaha.

Ubundi uruzi rwa Rumira rukora mu tugari dutatu aritwo Nyabagendwa muri Ririma, Kagomasi muri Gashora n’akagari ka Bityogo gaherereye mu murenge wa Gashora.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.