Bugesera FC yagaruye ihumure mu bafana mu mukino yanyagiyemo Police FC imvura y’ibitego.

4,199

kipe ya Bugesera FC yatsinze yandagaje bikomeye cyane ikipe ya Police FC iyinyabya ibitego 4-2 bituma yiyunga n’abafana bayo ndetse binayihesha kuva ku mwanya wa nyuma yariho biyishyira ku mwanya wa 13 muri champiyona y’Urwanda.

Kuri uyu wa kabiri Ukuboza ikipe ya Bugesera FC yatsinze Police FC ibitego bine kuri bibiri mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu mwaka w’imikino 2023/2024 .

Imbere y’imbaga y’abafana, ikipe ya Bugesera FC yari ibizi ko gutsindwa na Police FC biyimanura mu manga, ibyari kuyiganisha ahabi kurushaho. Ubwo igice cya mbere cyari gitangiye ku munota wa 2 Gakwaya Léonard yatsinze igitego ku burangare bw’abamyugariro ba Police FC bari bakirimo guhuzagurika mu bwugarizi.

Bugesera FC yakomeje kotsa igitutu Police FC ari na ko ku ruhande rwa Police FC habonetse penaliti ku munota wa 38′ Hakizimana Muhadjir ayitera umutambiko wizamu uragaruka Dukundane Pacifique (OG) awusongamo atsinda igitego cyo ku gombora aba ari gutyo igice cya mbere kirangira ari 1-1 ku makipe yombi.

Nyuma yo kuva mu rwambariro igice cya kabiri gitangira, Byiringiro David ku munota 58′ yatsinze igitego cya kabiri cya Bugesera FC kigomborwa neza na Bigirimana Abedi ku munota wa 64′ bituma Bugesera FC iyotsa igitutu byaje kuyihira maze Ani Elijah ku munota wa 80′ ndetse nu wa 87′ atsinda bibiri, biba bibaye 4 bya Bugesera FC kuri 2 bya police FC.

Bugesera gutsinda umukino wayihuzaga na Police byayifashije kurara ku mwanya wa 13 ku rutonde rwa champiyona y’u Rwanda na manota 11.

Amateka akagaragaza kandi ko mu mikino 5 iheruka kubahuza, ikipe ya Bugesera imaze gutsindamo 4 Police yatsinze 1. 

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan/Indorerwamo)

Comments are closed.