Bugesera FC yarokotse, Sunrise FC na Etoile de l’Est ziramanuka

933

Etoile de l’Est yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 3-0 naho Sunrise FC itsinda Marines FC ibitego 3-1 bitagize icyo biyifasha mu rugamba rwo kuguma mu cyiciro cya mbere birangira amakipe yombi amanutse mu cyiciro cya Kabiri.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024 kuri Stade ya Ngoma.

Mbere y’umukino ikipe ya Etoile de L’Est yari ku mwanya wa 14 n’amanota 31 mu mikino 29, mu gihe Bugesera FC yo yari ku mwanya wa 15 n’amanota 29 mu mikino 29.

Bugesera yasabwaga gutsinda uwo mukino kugira ngo igume mu cyiciro cya mbere ari nako bimeze ku ikipe ya Etoile de L’Est.

Bugesera FC yatangiye umukino ishaka igitego harimo umupira muremure watewe na Dukundane Pacifique ashaka Dushimimana ariko ubwugarizi bwa Etoile bwihagararaho.

Ku munota wa karindwi Bugesera Fc yongeye kubona amahirwe imbere y’izamu ku mupira watakajwe n’ubwugarizi bwa Etoile de l’Est usanga Gakwaya Leonard ateye ishoti Umupira ujya hanze y’izamu.

Iminota ya 25 ya mbere y’umukino amakipe yombi yakomeje gukina yigana nta kipe irabona uburyo bukomeye imbere y’izamu ry’indi.

Ku munota wa 36 Bugesera FC yafunguye amazamu kuri Coup Franc yaterewe nko muri metero 35 na Byiringiro David uruhukira mu rushundura rw’izamu rya Etoile de l’Est.

Nyuma y’iminota itatu gusa ku munota wa 39 , Bugesera FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Dukundane Pacifique ku mupira wazamukanywe ku ruhande rw’ibumoso na Ruhinda Faruk ateye ishoti umupira uruhukira mu rushundura.

Mbere y’uko Igice cya mbere kirangira ku munota wa 45+2 urangira Etoile de l’Est yagerageje kugabanya ikinyuranyo ku mupira ishoti rirerire ryatewe na Sadick Sulley umupira ufatwa neza n’umuzamu Patience Niyongira.

Igice cya mbere cyarangiye Etoile de l’Est itsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri Bugesera FC yakomeje gusatira maze ku munota wa 49 itsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Sentongo Faruk Ruhinda n’umutwe nyuma yo kwisanga mu rubuga rw’amahina wenyine asigaranye n’izamu.

Ku munota wa 51, Etoile de l’Est yagerageje kugabanya ikinyuranyo ku mupira watewe neza na Daniel Rukundo ntiwafatwa neza n’umuzamu Patience awurutse habura usongamo.

Nyuma yo gutsindwa ibitego 3 umuzamu Fils Habineza yasimbuwe na Nsabimana Jean de Dieu Shaolin.

Ku munota wa 68, Etoile de l’Est yabonye amahirwe akomeye ku izamu rya Bugesera ku ishoti rikomeye ryatewe na Sunday wari usigaranye n’umunyezamu Patience arikuramo.

Ku munota wa 77, Etoile de l’Est yongeye gusatira izamu ishaka impozamarira ku mupira watewe na Sunday Akang ariko uca hirya gato y’izamu rya Bugesera FC.

Iminota 10 ya nyuma y’umukino Etoile de l’Est yakomeje gusatira ishaka kwishyura igitego kimwe muri bitatu yari yatsinzwe ariko ubwugarizi bwa Bugesera Fc bwihagararaho.

Mbere y’uko umukino urangira Umusifuzi wa kane Mukansanga Salima yamanitse iminota 4 yinyongera

Ku munota wa 90+1 yashoboraga gutsinda agashyinguracumu ku mupira watewe na Faruk Ruhinda wari wabagoye cyane ariko basifura ko habayeho kurarira.

Umukino warangiye Bugesera FC itsinze Etoile de l’Est mu rugo ibitego 3-0. Bugesera yongeye kurokoka ku munsi wa nyuma wa shampiyona nkuko byagenze umwaka ushize isoreza ku mwanya wa 13 n’amanota 32. birangira Etoile de l’Est imanutse mu cyiciro cya kabiri.

Undi mukino wa wabereye mu Karere ka Nyagatare hagati ya Sunrise FC na Marines warangiye Sunrise FC itsinze Marines FC ibitego 3-1. Birangira imanutse mu cyiciro cya kabiri n’amanota 32.

Aya makipe ni yo yari yarazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize w’imikino.

Undi mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium warangiye Kiyovu Sports itsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyinjijwe na Alfred Leku ku munota wa 79.

Imikino iteganyijwe ku cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024

APR FC izakira Amagaju saa munani kuri Kigali Pele Stadium mu mukino izashyikirizwamo igikombe cya shampiyona yegukanye.

Musanze FC izakira Police FC saa cyenda kuri Stade Ubworoherane

Comments are closed.