Bugesera: Gukorera hamwe bituma biyumva muri gahunda za Leta

588

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba (JADF) butangaza ko gukorera hamwe kw’abafatanyabikorwa n’ubuyobozi bw’Akarere bituma barushaho kwiyumva muri gahunda za Leta.

Byagarutsweho na Perezida wa JADF, Murenzi Emmanuel, ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, ubwo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata hatangizwaga imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa rizamara iminsi itatu.

Murenzi asobanura ko imurikabikorwa ari umunsi abakorera muri aka Karere bamurikira abaturage ibyo bakora.

Imurikabikorwabikorwa rifasha kugira ngo abaturage barusheho kumva ibibakorerwa mu Karere kabo.

Ni umwanya mwiza abaturage bagira wo kumenya ibyo babona, bakamenya ababikora n’aho bikorerwa bityo bakaganira bakamenya uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere.

Murenzi, Perezida wa JADF mu Karere ka Bugesera, agaragaza ko gukorera hamwe kw’abafatanyabikorwa bituma barushaho kwiyumva muri gahunda z’Akarere.

Yagize ati: “Gukorera hamwe n’Akarere bifasha wa mufatanyabikorwa kwiyumva muri gahunda y’Akarere cyane cyane gahunda y’imihigo, kubera ko tujyanamo tukayitegurana ndetse n’ishyirwamubikorwa riroroha kuko icyo gihe tuba dufite aho twavomye.”

Ashimira uburyo ubuyobozi bw’Akarere bufasha abafatanyabikorwa kandi bukababa hafi kugira ngo serivisi zabo zirusheho kwihuta.

Abafatanyabikorwa basaba abaturage kugira uruhare mu kubungabunga ibibakorerwa kugira ngo bihindure ubuzima bwabo.

Umwali Angelique, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, asobanura ko imurikabikorwa ari igikorewa gikorwa buri mwaka aho abafatanyabikorwa bamurika ibyo bakora n’abaturage bakabisura.

Ati: “Abaturage bacu bamenya ibibakorerwa bakagira n’umwanya wo gutanga ibitekerezo no kujya inama kugira ngo barushaho kunoza ibyo bakora.”

Mu rwego rw’Ubukungu, Umwali agaragaza ko imurikabikorwa ari igikorwa cyiza kuko ririmo ibyo abaturage bakeneye kugura, gusobanuza no kumenyana kuko hitabiriye abanyenganda, abakora ku buzima bw’imyororokere n’abandi.

Yagize ati: “[…] Ubukungu butera imbere kuko baba baje hano bakagira ibyo bahaha, hari abajya mu mahoteli n’amaresitora bakagira ibyo bagura ndetse n’abakora ingendo, ibyo byose bigenda biteza imbere Akarere kacu muri rusange.”

Ingengo y’amari y’Akarere ka Bugesera igera kuri miliyari 41 muri uyu mwaka wa 2023-2024, ingengo y’imari ituruka mu bafatanyabikorwa igera hafi kuri miliyari 10.

Akarere kizeye ko ingengo y’imari y’abafatanyabikorwa izakomeza kwiyongera haba mu buhinzi, mu bworozi, mu burezi no mu bindi.

Gashimira abafatanyabikorwa ibikorwa by’indashyikirwa bakoranye mu gihe cy’umwaka wose ariko ngo urugendo ruracyari rurerure kugira ngo bakomeze guteza imbere Akarere k’Ubudasa ka Bugesera.

Comments are closed.