Bugesera: Habonetse imibiri 320 bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside

6,660
kwibuka31

Imibiri 320 bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imaze kuboneka mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Nyamata Ville, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera nyuma y’iminsi ine gusa itangiye gushakishwa.

Amakuru dukesha Imvaho Nshya ahamya ko iyo mibiri yatangiye gushakishwa kuva ku wa Kane tariki 10 Mata 2025, ariko uko iminsi igenda ishira ni ko barushaho kwiyongera nk’uko bishimangirwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Bivugwa ko ku munsi wa mbere habonetse imibiri ibarirwa hagati ya 30 na 50 imbere y’irembo ry’uwitwaga Paul na Bitega bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo hakorwaga ibikorwa byo gucukura umuyoboro w’amazi.

Umwe mu bari gukurikirana igikorwa cyo gushaka imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko inzego zitandukanye zirimo Umuryango Ibuka, n’Inzego z’umutekano, zikomeje gushaka indi mibiri.

Akomeza agira ati: “Ku wa Gatanu ari na wo munsi wa kabiri dushakisha imibiri, twabonye imibiri 100, ejo hashize ku wa Gatandatu tubona 173, uyu munsi ku Cyumweru tugeze ku mibiri 320.”

Amakuru akomeza avuga ko kuba ahabonetse imibiri habraaga bariyeri yariho Interahamwe zikomeye mu gihe cya Jenoside, zatangiraga Abatutsi bahungiraga kuri Kiliziya ndetse n’abahungaga bava muri Kiliziya ya Nyamata no mu nkengero zaho.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, yavuze ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 31 hakiboneka imibiri y’Abatutsi biciwe kuri bariyeri nta muntu n’umwe uratanga amakuru.

Akomeza avuga ko n’uwaba atari ari kuri bariyeri bitumvikana ukuntu yaba atazi ayo makuru.

Ati: “Hakabura umuntu n’umwe utanga ayo makuru, tukabibona ari uko hari imirimo y’ibikorwa rusange iri gukorwa.”

Intara y’Iburasirazuba yihanganishije abashoboye kubona ababo muri iyi mibiri 320 imaze kuboneka. Guverineri Rubingisa yabwiye Imvaho Nshya ko imibiri yabonetse hagiye gutegurwa uko yashyingurwa mu cyubahiro.

Yagize ati: “Turateganya gufatanya na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Akarere ka Bugesera na IBUKA tugategura neza iyi mibiri, tukagena umunsi wo kuzayishyingura mu cyubahiro bakwiye. Tuzabikora mu gihe tuzagena muri iyi minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Akarere ka Bugesera kabarizwamo inzibutso za Jenoside enye harimo urwa Ruhuha, urwa Gashora, urwa Nyamata ndetse n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ntarama.

Izi nzibutso zose hamwe zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 64 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Comments are closed.