Bugesera: Hatangijwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Paul Kagame, n’abadepite bazahagararira umuryango.

358
RPF

Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kamena 2024 mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora hatangijwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR inkotanyi Paul Kagame n’abadepite bawo bazawuhagararira mu matora ateganyijwe yo ku mwanya w’umukuru w’Igihugu azaba tariki 15 Nyakanga 2024 n’ay’abadepite azakurikiraho ku itariki ya 16 Nyakanga 2024.

Ni ibikorwa byo kwamamaza byatangirijwe kuri Site y’ikibuga giherereye mu Murenge wa Gashora ku isaa munani ahari hateraniye abanyamuryango ba FPR inkotanyi, barimo abakandida biyamamaza ku mwanya w’abadepite, abaturage babarirwa mu bihumbi bari baturutse mu Mirenge yose uko ari 15 igize Akarere bamamaza umukandida wabo Paul Kagame wiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere.

Nkurunziza Francois, wari watoranyijwe ngo abe ariwe wamamaza umukandida Paul Kagame akaba na Chairman wa RPF inkotanyi, yavuze ko ibyo Paul Kagame amaze kugezaho abanya Bugesera ari byinshi birimo kuba yarabatabaye ubwo yayoboraga ingabo bagahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu mwaka w’i 1994.

Abanyamuryango ba RPF bari bitabiriye ku bwinshi

Yakomeje abwira abaturage ko bazirikana aho u Bugesera bumaze kugera hashimishije kuko Paul Kagame yabubakiye ubukungu ubu bakaba bafite Akarere karimo ibikorwa by’iterambere bihambaye birimo imihanda yubatswe, amashuri, amavuriro, ndetse n’ikibuga cy’indende kiri kubakwa muri ako Karere.

Ikindi yagarutseho ni umutekano amaze guha Abanyarwanda aho bakora ibikorwa bibateza imbere mu mahoro nyamara bakaba hari igihe bigeze kubaho nta mutekano bafite mu gihugu cyabo.

Yakomeje ati:”kwamamaza Kagame ni ibintu byoroshye, Kagame yaraje abanisha Abanyarwanda, Abanyarwanda barabanye ubu turatekanye, Kagame akura igihugu mu macakubiri.

Abaturage bose bahise bamwikiriza bati:”Tuzi aho twavuye, tuzi aho tugeze, tuzi aho tugana, umutekano wacu, tora Paul Kagame, niwe, niwe,niwe, ntawundiii.

Abaturage nabo bemeza ko biteguye kuzatora neza, bagatora umukandida wabo Paul Kagame ku majwi yose 100%.

Mu Karere ka Bugesera, mu Mirenge n’utugari, bakaba bafite gahunda zo kwamamaza umukandida wabo ku mwanya w’umukuru w’Igihugu n’abadepite ariko hakaba hari umunsi nyir’izina bazakira Paul Kagame mu Murenge wa Ruhuha.

Abaturage bavuga ko biteguye kwitabira izi gahunda zose.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan, umunyamakuru wa Indorerwamo.com mu Bugesera)

Leave A Reply

Your email address will not be published.