Bugesera: Havuguswe umuti w’ikibazo cy’ubushomeri bwibasiye urubyiruko.

5,763

Mu Karere ka Bugesera haganiriwe ku mpamvu nyamukuru z’ikibazo cy’ubushomeri gikomeje kuba akarande mu rubyiruko havugutwa umuti wacyo wihariye hanashyirwaho ingamba zigamije guhangana nabwo.

Ni ibyaganiriweho kuri uyu wa kane tariki 18 Kanama 2023 mu Karere ka Bugesera mu kiganiro nyunguranabitekerezo na Minisiteri y’Abakozi ba leta n’Umurimo ndetse n’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa batandukanye ku nsanganyamatsiko ya “guhanga umurimo ndetse no ku wunoza neza” 

Imibare ku miterere y’isoko ry’umurimo rikorwa n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, ryakozwe umwaka ushize wa 2022, igaragaza ko ubushomeri bukomeje kuzamuka by’umwihariko mu cyiciro cy’urubyiruko aho abageze igihe cyo gukora ari 7,963,586 abasaga miliyoni 3 ni urubyiruko. Muri abo 27,874 barangije kaminuza bangana na 32% mu gihe 293,801 barangije amashuri yisumbuye nabo bangana 39% naho 35,5% ni urubyiruko rutagira aho rubarizwa cyangwa se ngo bagaragare.

Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda kigaragaza ko Akarere ka Bugesera kari ku mwanya wa gatatu mu gihugu mu kugira urubyiruko rwinshi rufite ubushomeri, aho ibihumbi 28,625 badafite akazi ari kuva ku myaka 16-30. 

Mu kungurana ibitekerezo hashyirwaho ingamba zo ku gabanya ubushomeri bwibasiye urubyiruko by’umwihariko mu karere ka Bugesera, umukozi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo mu ishami rishinzwe guhanga no gukora umurimo Bwana Nkundabakura Javan avuga ko kugira ngo ubushomeri mu rubyiruko bugabanyuke hakwiye kurushishikariza gutinyuka rugakura amaboko mu mifuka maze rugakora rukanahanga imirimo.

Ati: “urubyiruko icyo turusaba ni uko rutinyuka rugakura amaboko mu mifuka rukareka kuryama ahubwo rugatekereza imishinga mitoya kuko hari imishinga ya Leta. Hari BDF yashyizweho kugira ngo itere inkunga imishinga y’urubyiruko igitangira yahanzwe. bashake amakuru begere BDF kuko buri Karere irimo“.

Meya yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bakareka gusuzugura akazi

Yibukije urubyiruko ko buri Murenge kugeza ku Karere ko bagira abakangurambaga kubirebana n’ihangwa ry’umurimo ko bajya babagana bakabaha amakuru abafasha ku ihangwa ry’umurimo ndetse n’uko bakikura mu bushomeri.

Nkundabakura Javan  yavuze ko urubyiruko rukwiye kujya rukora akazi kose kabonetse rukareka gusuzugura umurimo wose kuko ibyo ntaho byabageza.

Ati:”ni uko batagakwiye gusuzugura imirimo iyo ari yo yose kuko ufite guhera ku murimo mubi wa murimo ukazaguha igishoro kikazagufasha kugera ku bindi bindi wifuzaga. Uregro ni urw’uw’i Nyagatare watubwiye ko muri buri Mudugudu ahafite ikibanza yaguze yarahereye ku gucuruza Mituyu, ati ntakindi ni uko yatinyutse agakora“.

Yunzemo ko urubyiruko rukwiye kwiga kuzigama, ko buri mafaranga babonye badakwiye kuvuga ko ari macye ntacyo yabamarira, kuko ya yandi macye basuzugura bashobora kuyabika bakabona ayandi bakayongera akazababera intangiriro yo gukora umushinga uciriritse ku buryo bajya no gukorana na Banki akazavamo umushinga mu nini utanga akazi.

Ubuyobozi bw’Urugaga rwa bikorera bo mu karere ka Bugesera buvuga ko urubyiruko rudafite akazi ko ari ikibazo nka PSF babona ariko ko bagiye ku bashakira aho bimenyereza akazi babasha kuba bakora mu ma kampani(company) amwe na mwe bakabaha akazi cyangwa se bakabemerera kw’imenyereza akazi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera mu kuvugutira umuti ubushomeri bwiganje mu rubyiruko buvuga ko hari gahunda n’abafatanyabikorwa yo kuzahugura ndetse no kwigisha biciye mu dukiriro ndetse n’indi myuga rusange nyuma bukaba bwanaha ibikoresho urubyiruko ruzifashisha mu kwiteza imbere.

Ni inama yabaye ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera ariko bisabwe n’intara, abafatanyabikorwa b’Akarere ndetse n’abikorera bahura bakaganira ku kibazo kihangwa ry’umurimo ndetse n’uko watezwa imbere mu Karere.

Yitabiriwe n’abakozi ba Leta muri Minisitiri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda, abayobozi ku rwego rw’Akarere, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge, abahagarariye urugaga rw’abikorera (PSF), amashyirahamwe y’abakozi, abahuzabikorwa b’urubyiruko ku rwego rw’Akarere ndetse n’Imirenge n’Utugari, Imiryango Itegamiye kuri Leta, za Kaminuza n’Ibigo by’Ubushakashatsi na Sosiyete Sivile.

(Inkuru ya Habimana Ramadhani)

Comments are closed.