Bugesera: Hiyambajwe imbaraga z’urubyiruko mu guhangana n’umwanda ngo haboneke Bugesera Y’ubudasa.

8,569
RPF

Hasabwe imbaraga z’urubyiruko mu guhangana n’umwanda aho wagaragara hose mu karere ndetse hanashyirwaho ingamba zihariye mu gukurikirana isuku n’isukura muri gahunda ya Bugesera ikeye kandi itekanye.

Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Nzeri 2023 mu Karere ka Bugesera mu nzu mberabyombi ya Sunrise mu murenge wa Nyamata hateraniye amahugurwa y’umunsi yahuje urubyiruko hagamijwe kubongerera ubumenyi ku lsuku n’isukura.

Urubyiruko rw’abakoranabushake ‘Youth Volunteers’ rusaga 435 rwiyemeje gutanga umusanzu warwo muri gahunda y’ubukangurambaga bw’isuku n’isukura Akarere ka Bugesera karimo igamije kugira Bugesera ikeye yiswe (smart Bugesera)

Ni ubukangurambaga ubuyobozi bwiyemeje gukora mu karere hose ku isuku n’isukura ku insanganyamatsiko igira iti: “Isuku hose Ihera kuri nge”.

Nyuma y’uko intara y’Iburasirazuba itangirije muri Bugesera gahunda y’igenzura ry’lsuku igahera ku buyobozi bw’Akarere, lmirenge, Utugari, Imidugudu, ndetse n’Abafatanyabikorwa bose bagize Akarere, Urubyiruko rukaba rwongewe muri iyi gahunda kugira ngo na rwo ruzafatanye n’inzego zose mu kwihutisha iyi gahunda mu baturage. 

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko kurwego rw’Akarere Mbonimpaye Pascal, avuga ko guha urubyiruko amahugurwa byari bigamije ku rwumvisha ko narwo rugomba kugira uruhare muri gahunda Akarere katangije y’isuku n’isukura rero ko rwafatanya n’inzego z’ubuyobozi kuko icyo rwiyemeje rukigeraho byihuse.

Pascal ati: “Ni amahugurwa twateguye ajyanye n’urubyiruko kugira ngo badufashe muri ino kampeyini (campaign) y’isuku n’isukura kuko icyo bashatse bakigeraho, nk’uko mubizi ko ari imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba, bakaba bazadufasha kurangiza ikibazo cy’umwanda vuba kandi byihuse“.

Yakomeje avuga ko icyo basabwa ari uko ubwabo bakwiheraho mu kugira isuku hanyuma bagakurikizaho kuganiriza imiryango yabo ndetse n’abandi muri rusange aho batuye n’aho babarizwa kandi bakajya batanga amakuru ku gihe ahagaragaye ikibazo cy’umwanda ndetse n’ahari umutekano muke. 

Ni amahugurwa yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 400 rwaturutse mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Bugesera

Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye amahugurwa ruvuga ko rwiteguye gufatanya n’abandi mu guhashya ikibazo cy’umwanda ndetse bakanatangira amakuru ku gihe ahashobora guteza umutekano muke, bakaba ari bo ba mbere barangwaho isuku n’isukura nk’uko babisabwe n’ubuyobozi.

Akeza Rutayire Elvine, wo mu Murenge wa Nyamata yagize ati: “ni twe mbaraga z’igihugu zifite ubushobozi bwo gushishikariza abandi kurangwa no kugira umuco w’isuku aho tuba n’aho dukorera ndetse isuku ikatugaragaraho ku mubiri ndetse no ku myambaro yacu“.

Mugenzi we nawe waje aturuka mu Murenge wa Rweru Niyonizera Pacifique, yashimangiye ko nk’urubyiruko rw’abakorerabushake bazafasha mu myumvire abaturage b’Akarere ka Bugesera kumva ko isuku ari ikintu cy’ingenzi kandi gikomeye mu iterambere ry’igihugu.

Ati: “nk’urubyiruko turi imbaraga z’lgihugu tugomba gufatanya n’abaturage tukabumvisha ko bagomba gutandukanya imyanda ibora n’itabora bakumva ko isuku nibayitaho bazagira ubuzima bwiza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard wari umushyitsi mukuru muri aya mahugurwa yasabye urubyiruko ko baharanira kugira Bugesera ikeye, itekanye, kandi iteye imbere.

Yagize ati: “Ndifuza ko mwongera kumenya ko dukeneye Bugesera, ikeye, itekanye, kandi iteye imbere….aha rero ndabaza niba twiteguye kugendana n’icyerekezo Akarere gafite, Bugesera ikeye itekanye kandi iteye imbere? ariko kubigira ni kimwe, ku byitaho ni ikindi, aho rero tugomba gufatanya”.

Meya w’Akarere ka Bugesera yibukije urubyiruko ko ari imbaraga z’igihugu bityo ko bagomba kugira uruhare muri gahunda zose z’Akarere

Meya Mutabazi yatungiye agatoki Urubyiruko rw’abakoranabushake aho bazashyira imbaraga cyane hakunze kugaragara umwanda cyane harimo ahari ibigunda, ibimoteri, ibicupa byandagaye ahantu hose, kugirira isuku amazu, n’ahakorerwa ibikorwa byose bya buri munsi.

Ni amahugurwa yari yitabiriwe n’inzego z’umutekano n’abandi bayobozi, abakozi b’utugari bashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu, n’aba DASSO ku rwego rw’imirenge.

Bugesera ifatwa nk’amarembo y’Umujyi wa Kigali ikaba ari kamwe mu turere tw’igihugu duhanzwe amaso mu bukungu, mu nganda, mu burezi, ndetse no mu yindi mishinga ibyarira inyungu igihugu.

Bugesera yatangijwemo ugenzuzi bw’isuku Bugamije kugira Bugesera ikeye kandi isobanutse ku buryo utundi turere twaza kuyigiraho mu cyo yise (smart Bugesera).

Ubu bukangurambaga bwatangiye mu kwezi kwa Kanama 2023 bikaba biteganijwe ko bukasozwa mu kwezi kwa Ukuboza uno mwaka wa 2023.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.