Bugesera: Icyumweru cy’Umujyanama gisize abaturage bakemuriwe ibibazo ku kigereranyo gishimishije (Photos).
Icyumweru cy’Umujyanama gisize abaturage bo mu karere ka Bugesera bakemuriwe ibibazo bari bafite ku kigereranyo gishimishije aho bahamya ko bimwe byasubirijwe aho, ibindi bizezwa ko bazabikorerwaho ubuvugizi bigashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2025-2026.
Ibi bibazo abaturage babikemuriwe mu cyumweru cy’umujyanama cyari cyatangijwe tariki 22 Gashyantare gisozwa tariki 28 Gashyantare 2025 mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata aho Njyanama y’Akarere ka Bugesera yari imaze icyumweru mu baturage iri kubumva ku byifuzo byabo ndetse bakayigezaho n’ibibazo bigakemurwa no kubatuma ku bindi basanzwe bavuga ko ari imbogamizi kuribo.
Ni icyumweru cy’Umujyanama cyari gifie insanganyamatsiko igira iti: “Umuturage, Ishingiro ry’Imiyoborere Myiza n’Iterambere Ryihuse.”
Abaturage baganiriye na indorerwamo.com bahuriza ku kuba iki cyumweru cy’umujyanama cya Njyanama y’Akarere ka Bugesera itegura buri mwaka gitanga umusaruro ngo kuko ariho bongera guhurira n’izi ntumwa ziba zibahagarariye bakazigezaho ibyifuzo n’ibabazo byabo.
Niyobuhungiro Diane utuye mu Murenge wa Nyamata mu Kagari Kanyamata Ville yagize ati: “baraje badukemurira ibibazo, ibibazo twabaga dufite barabikemuye ibindi batwizeza ko na byo bazabikemura.”
Uworojwe inka muri gahunda ya gira inka muri iki cyumweru cy’umujyanama yashimye ubuyobozi bwamuzirikanye bukamutoranya ngo kuko yari asanzwe afite ubumuga bw’ingingo, n’ubwo kutabona.
Yagize ati: “Ubuzima bwange burahindutse kuko umwuzukuru wange azayiragira ayinywe amata, nanjye mbonereho kunywa amata mbe neza.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Bwana Munyazikwiye Faustin, yavuze ko muri iki cyumweru cy’umujyanama nk’anjyanama y’Akarere bagize umwanya uhagije wo kuganira n’abaturage mu Nteko bakagira bimwe mu bibazo bafatanya gukemura mu gihe ibindi na byo babwiwe ko bizakorerwa ubuvugizi bikazashyirwa mu ngego y’imari.
Yagize ati: “Byari ugusura abaturage mu Mirenge yose, yarasuwe n’abajyanama mu rwego rw’Akarere. Muri uko gusura twaganiriye nabo baduha ibitekerezo ariko hari ibibazo tugenda dufatanya nabo mu kubikemura.”
Akomeza ati: “Ibibazo twagiye twakira ahanini byari mu bice bibiri; hari ibibazo birebana n’ibikorwa remezo aho abaturage basaba ibikorwa remezo bitandukanye imihanda amazi amashanyarazi isoko ritwikiriye n’ibindi ariko biri muri icyo gikorwa remezo. Ibyo ngibyo ibyinshi twarabyakiriye ariko tubasezeranya y’uko tuzakora ubuvugizi kugira ngo ubwo tuzaba turi gukora igenamigambi ryagahunda y’ibikorwa by’umwaka utaha ibyo byose bagiye baduha turebe ko ibizashoboka ko byajyamo cyane cyane hagendewe ku ingengo y’imari izaba yabonetse.”
Yakomeje avuga ko:“Ariko n’ibitazakunda uno mwaka, tukareba ko tuzabishyira muwukurikiyeho kuburyo n’ibura iki gihe dufite cyagahunda ya leta yo kwihutisha iterambere igice cya kabiri ariyo NST2 izarangira 2029, n’ibura ibyo biremereye by’ibikorwa remezo twarabikemuye.”
Munyazikwiye yakomeje ati: “Ariko twabonye n’ibindi bibazo biri mu gice cya kabiri, ibibazo nakwita ko bijyendanye no guhabwa serivisi zitandukanye, ibyo ngibyo ibyinshi twabikemuriye aho ngaho… mu Nteko z’Abaturage.”
Perezida Munyazikwiye kandi yaboneyeho gusaba abayobozi bo munzego zibanze kujya batanga serivise neza ku baturage babagana, bakirinda gusiragiza abaturage ahubwo umuturage akajya atahana ibisubizo ku bibazo aba yaje afite.
Icyumweru cy’Umujyanama cyasojwe no kuremera inka 6 zihaka imiryango y’abadamu bayoboye ingo kugira ngo abana babo babone amata.
Njyanama y’Akarere kandi yakurikiranye umupira wamaguru wahuje ikipe yabatwara abantu ku magare n’iyabatwara abantu kuri moto banahemba abitwaye neza muri uwo mukino.
Njyanama y’Akarere ka Bugesera biciye mu Mujyana wa yo akaba n’umuyobozi wa karere Mutabazi Richard, yasoje kumugaragaro anashimira intore zitabiriye urugerero, aho bari bamaze igihe mu itorero bahabwa indangagaciro nakirazira by’igihugu.








(Inkuru ya Habimana Ramadhan/indorerwamo.com i Bugesera)
Comments are closed.